Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe
Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, haribukwa kandi abantu bakomeye mu ruganda rw’imyidagaduro, siporo n’itangazamakuru, bishwe bazira uko baremwe. Aba bari mu bari bafite impano zidasanzwe, kandi bari baragize uruhare mu guteza imbere umuco nyarwanda mu buryo butandukanye.
1. Sebanani André
Sebanani André yari umuririmbyi n’umucuranzi wamenyekanye cyane mu Itsinda rya Orchestre Impala, akanakina ikinamico mu Indamutsa kuri Radio Rwanda. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Karimi ka Shyari na Mama Munyana. Yishwe muri Jenoside ari kumwe n’umuryango we, umugore we yitabye Imana nyuma, abana babo bane bararokotse.
2. Rugamba Sipiriyani
Rugamba azwi cyane mu ndirimbo yakoranye n’itsinda Amasimbi n’Amakombe. Yari n’umwanditsi w’indirimbo zifite ubutumwa bukomeye. Yishwe ari kumwe n’umuryango we n’abahanzi be.
3. Karemera Rodrigue
Karemera Rodrigue yari umuhanzi w’umunyabwenge wibukwa mu ndirimbo nka Kwibuka na Ihorere. Yishwe ari kumwe n’umufasha we n’umwana w’imfura. Abahungu be batatu nibo barokotse.
4. Bizimana Loti
Yari umuhanzi w’umunyamwuga mu ndirimbo ziganjemo ubusesenguzi n’imigani. Yamenyekanye mu bihangano nka Nsigaye ndi umuzungu. Yiciwe rimwe n’umugore we n’abana be.
5. Miss Nubuhoro Jeanne
Yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 1991. Yishwe muri Jenoside ahungiye ku bitaro bya Ndera ari kumwe n’umuryango we.
6. Kalinda Viateur
Yari umunyamakuru w’imikino wabaye indashyikirwa mu kogeza umupira kuri Radio Rwanda. Ni we wazanye amagambo menshi y’imvugo y’imikino akoreshwa kugeza n’uyu munsi. Yishwe muri Jenoside.
7. Rudasingwa Martin
Uyu myugariro yakinaga muri Kiyovu Sports, yari umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mbere ya Jenoside. Yishwe mu 1994.
8. Ntarugera Emmanuel (Gisembe)
Gisembe yari umukinnyi wa Basketball wakiniraga Espoir BBC. Azwi nk’umukinnyi w’ubuhanga, akaba yaranitiriwe irushanwa Gisembe Memorial Tournament rihuza abakunzi ba Basketball. Yiciwe i Nyamirambo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show