Gasana François ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda
Gasana François, ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagejejwe mu Rwanda nyuma yo koherezwa n’igihugu cya Norvège. Gasana yari amaze imyaka irenga ibiri afatiwe mu Murwa mukuru wa Norvège, Oslo, aho yatawe muri yombi mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2022.
Koherezwa kwe mu Rwanda byemejwe n’inzego z’ubutabera za Norvège nyuma y’uko habonetse ibimenyetso bifatika bimushinja kugira uruhare muri Jenoside. Gasana akekwaho kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu yahoze ari Komini Mbazi, Perefegitura ya Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), aho bivugwa ko yagiye agaragara mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Gasana agejejwe ku butaka bw’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Kane, aho yahise ashyikirizwa ubushinjacyaha ngo akurikiranwe n’amategeko.
Gasana François, Ni umwe mu bakekwaho Jenoside bari bakidegembyaga mu mahanga, ariko ibikorwa byo kubashakisha no kubageza imbere y’ubutabera birakomeje. Leta y’u Rwanda yashimye ubufatanye n’igihugu cya Norvège mu rwego rwo kurwanya umuco wo kudahana no guha ubutabera abarokotse Jenoside.
Gasana François ubu ari mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda, aho biteganyijwe ko azatangira kuburanishwa ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akekwaho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show