Abahoze mu Ngabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusura u Rwanda
Abahoze mu Ngabo za MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda) bagarutse mu Rwanda mu rugendo rubibutsa amateka akomeye y’igihugu, batangiriye uru rugendo ku gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu rugendo rwabo, basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banamenyeshwa intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bikorwa byo kwiyubaka no gukomeza ubumwe n’ubwiyunge mu barutuye.
Aba basuye u Rwanda baturutse mu bihugu bya Ghana na Sénégal, aho bamaze imyaka myinshi bakora ibikorwa byo kugarura amahoro no kurinda abaturage.
Biteganyijwe ko bazasura n’ahandi hafite amateka akomeye ajyanye na Jenoside, harimo aho bamwe muri bo bakoreye mu bikorwa byo kurinda abaturage, nka Hôtel des Mille Collines, Stade Amahoro, ETO Kicukiro, Byumba ndetse no ku Mulindi.
Mu gihe hari ibihugu byahisemo gucyura abasirikare babyo birimo u Bubiligi, bagasiga Abatutsi bicwa, hari bamwe mu bari bagize izi ngabo zari zaroherejwe na Loni, bahisemo gusigara ndetse byatumye hari bake bashoboye kurokoka.
Uru rugendo rugamije kwibutsa aba basore n’aba bakobwa uruhare rwabo mu gukumira no kurinda ubuzima bw’abaturage, banongera gusobanukirwa amateka mabi yaranze mu Rwanda, hagamijwe gukomeza gukumira Jenoside no guteza imbere amahoro arambye.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show