English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abanyarwanda bitwaye neza: Ibyaranze agace ka Rubavu-Karongi muri Tour du Rwanda 2025.

Ni agace ka Rubavu-Karongi kari gafite intera y’ibilometero 95,1 kakinwe kuri uyu wa Kane tariki 27 Gashyantare 2025, kagaragayemo guhangana gukomeye, n’ubundi Abanyarwanda bongeye kwigaragaza mu gutsindira amanota yo mu nzira.

Umufaransa Joris Delbove ukinira ikipe ya Total Energies, yegukanye aka gace akoresheje amasaha 2h27’20” akurikirwa na Brady Gilmore ukinita ikipe ya Israel Premier Tech, aho yaje nyuma y’amasegonda 3’.

Joris Delbove yahise kandi anambara umwenda w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye isiganwa ku rutonde rusange, aho amaze gukoresha amasaha 12:24’57”.

Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan uzwi muri Tour du Rwanda, wanegukanye agace ka Rukomo-Kayonza k’iyi ya 2025, yaje ku mwanya wa gatatu muri aka gace ka kane.

Nubwo nta Munyarwanda uregukana agace muri Tour du Rwanda ya 2025, ariko bahiriwe n’aka gace ka Kane kuko mu icumi ba mbere, hajemo batatu, barimo Manizabayo Eric ukinira ikipe ya Java-InovoTec waje ku mwanya wa karindwi.

Akurikirwa na Masengesho Vainqueur  wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa munani, na we agakurikirwa na Mugisha Moise na we wa Team Rwanda, waje ku mwanya wa 9.

Ku rutonde rusange kandi, Umunyarwanda uza hafi, aza ku mwanya wa 9, ari we Vainqueur Masengesho urushwa amasegonda 29” na Joris Delbove uyoboye iri siganwa rimaze gukinwa uduce tune.

Kuri uru rutonde rusange kandi, undi Munyarwanda uza hafi, ni Mugisha Moise uza ku mwanya wa 16, aho arushwa iminota 2’09” n’umukinnyi wa mbere.



Izindi nkuru wasoma

Impamvu nyamukuru zatumye SADC ihagarika ubutumwa bw’Ingabo zayo muri DRC

Hatangajwe impamvu uruzinduko rwa Perezida Kagame rwimuriwe muri BK Arena

Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye u Rwanda na Ethiopia basinyanye mu bya Gisirikare

Igitaramo kimbaturamugabo cyari kuzaba ku munsi wo gutangira icyunamo mu Rwanda cyahagaritswe

SIMBA SC yo muri Tanzania ishobora kwisanga hano mu Rwanda, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-27 17:31:53 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abanyarwanda-bitwaye-neza-Ibyaranze-agace-ka-RubavuKarongi-muri-Tour-du-Rwanda-2025.php