English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Ejo ku wa 27 Nzeri 2024ni bwo Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) yari yatangaje ko mu Rwanda  hagaragaye icyorerzo gishya  giterwa na virusi ya Marburg (MINISANTE), ndetse icyiraho n’uburyo bwo kuyirinda inasobanura nuko ikwirakwizwa.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu  tariki ya 28 Nzeri 2024 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko iki cyorerezo  cya Marburg kuva cya jyera mu Rwanda abantu 20 bamaze ku yandura, mu gihe kimaze guhitana abantu batandatu.

MINISANTE kandi  yanatangaje ko abahitanwe  n’iyi ndwara n’abayanduye biganjemo abakora  mu bitaro bya Leta n’ibyigenga.

Dr.Sabin Nsanzimana yatangaje ko ubu hari gukorwa  mu maguru mashya  ngo bashake abantu bose bahuye n’abamaze kwandura iyi ndwara  kugira ngo bahabwe ubufasha byihutirwa. Yanongeye gusaba kandi kwirinda iki cyorezo  cyane ko uwo gifashe kimuzahaza.

Ibi bitangajwe nyuma y’umunsi  umwe gusa iyi Minisiteri  ivuze ko iki cyorezo  cyamaze kugera mu Rwanda.

Uko niko virusi ya Marburg igaragara mu byuma by'ikoranabuhanga.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

OMS igiye gufatanya n’u Rwanda guhashya icyorezo cya Marburg, kimaze guhitana 6.

MINISANTE imaze kwemeza ko abantu 6 bishwe na virusi ya Marburg.

Yica 88% by’abayanduye: Menya unasobanukirwe uko wakwirinda virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda

Nyuma y’imyaka 17 irushanwa rya ‘Beauty of the World’ rimaze ritaba, ryitabiriwe n’umunyarw

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-28 19:40:51 CAT
Yasuwe: 24


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MINISANTE-imaze-kwemeza-ko-abantu-6-bishwe-na-virusi-ya-Marburg.php