English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

APR FC yaroshye mu manga Kiyovu Sports, abafana batabaza Umukuru w’Igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu, abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports bazanye ibyapa bisaba Umukuru w’Igihugu kubatabara mu mukino ikipe yabo inyagiwemo na APR FC ibitego 3-0.

Ibi byabereye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona utarakiniwe igihe wabereye kuri Kigali Pelé Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba , aho Kiyovu Sports yabanje kwihagararaho mu minota 44 y’igice cya mbere ariko ku munota wa 45, Tuyisenge Arsene atsindira APR FC igitego cya mbere.

Mu minota ine y’inyongera ku gice cya mbere APR FC yabonyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mahmadou Lamine Bah ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina amaze guhabwa umupira na Tuyisenge Arsene maze igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-0.

Abakinnyi nka Ishimwe Kevin, Cherif Bayo, Nizeyimana Djuma bari bahanzwe amaso kuri Kiyovu Sports, bageragezaga uburyo bumwe na bumwe ubona ikipe igerageza gukina ariko gushyira mu izamu bikaba ikibazo.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ubona irimo kugenda ishaka ibindi bitego kugirango irebe ko yazamura umubare w’ibitego ndetse ikanazamuke ku mwanya wa Shampiyona iriho kugeza ubu.

Ku munota wa 81, ikipe ya APR FC yazamukanye umupira muri uko gushaka ibindi bitego, Niyibizi Ramadhan yaje gutera umupira ukomeye cyane ukubita ipoto urangije ujya mu izamu, iyi kipe iba ibonye igitego cya 3 ku busa bwa Kiyovu Sports.

Umukino warangiye ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe ibitego 3-0. APR FC yakinnye neza uyu mukino wabonaga ikipe yaje ishaka kwitwara neza kugirango ikomeze gutanga ubutumwa nyuma yo kunganya na Rayon Sports mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 3.

Abafana b’ikipe ya Kiyovu Sports muri uyu mukino batabaje Nyakubahwa Perezida wa Rebublika y’u Rwanda Paul Kagame, bamusaba gufasha ikipe yabo irimo kujya ahabi. Kigali Pelé Stadium kuri uyu mukino yagaragayemo icyapa cyari gifitwe n’umukunzi wa Kiyovu Sports witwa Aziz yanditseho amagambo asaba Umukuru w’Igihugu kubataba kuko ikipe iri mu manga.

APR FC nyuma yo gutsinda uyu mukino, yahise ifata umwanya wa kane n’amanota 22 izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu, saa cyenda yakira Mukura VS mu gihe Kiyovu Sports izakira Gorilla FC ku Cyumweru saa cyenda.



Izindi nkuru wasoma

Twinjirane mu Cyumba cya Rap: Riderman yavuye ku rubyiniro abafana batanyuzwe, Tuff Gang bite?

Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwemeje Lomami Marcel nk’umutoza Mukuru.

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée yashinje Madjaliwa gukorana n’abapfumu.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 08:04:44 CAT
Yasuwe: 36


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/APR-FC-yaroshye-mu-manga-Kiyovu-Sports-abafana-batabaza-Umukuru-wIgihugu.php