English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 iri gukomanga mu mujyi wa Bukavu nyuma yo kwigarurira uduce 2 tw’ingenzi.

 Inyeshyamba za M23 zasubiye mu bikorwa byo kwigarurira uduce tw’ingenzi muri Kivu y’Epfo, nyuma y’amasaha make y’imirwano ikaze n’ingabo za Leta. Ku wa 12 Gashyantare 2025, M23 yafashe agace ka Kalehe Centre na Ihusi, ahantu hafite umwanya ukomeye mu bucuruzi, kandi gaherereye ku birometero hafi 70 mu Majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.

Mu gihe cy’imirwano yabaye hagati ya M23 na FARDC (Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo), abaturage benshi bahungiye mu bice bitandukanye birimo ku kirwa cya Idjwi, ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ndetse no mu majyepfo bagana i Bukavu. Imirwano yatangiye ku wa kabiri, ikaba yarakomeje gukomera ku wa gatatu, aho ingabo za Leta ziri kugerageza kugarura umutekano.

Guverinoma ya Kongo yamaganye ibikorwa bya M23, ikavuga ko ari ukwica agahenge kari kasabwe mu nama iheruka yabereye i Dar es Salaam. Uruhare rwa M23 mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro ni kimwe mu bintu biganirwaho muri ibi bihe. Inyeshyamba zikomeje gushinja ingabo za Leta kwica amasezerano y’amahoro, kandi zikomeje kugaba ibitero mu bice byinshi by’intara ya Kivu y’Epfo.

Umuvugizi w’ingabo za Leta muri Kivu y’Epfo, Lieutenant Colonel Guillaume Djike, yatangaje ko M23 yakoresheje uburyo butemewe bwo kurenga ku masezerano y'agahenge yategetswe n'Inama i Dar es Salaam.

Yagize ati: "Iki gikorwa cyo gusubira mu mirwano ni ikibazo gikomeye kandi gisubiza inyuma intambwe y'ubumwe no kugarura amahoro."

Abaturage bagerwaho n’ingaruka z’imirwano, ndetse bamwe bakaba bahungiye mu bice bitandukanye kubera impungenge zo kuba imirwano yakomeza gukomera. Umwe mu baturage bo muri Kalehe yagize ati: "Turi hano, bamwe bahunze, abandi twahagumye. Dufite ubwoba ariko ntakundi twari tubyiteguye turebye ibyabaye muri Minova n’ahandi muri iyi teritwari yacu."

Nubwo M23 igiye muri ibi bikorwa byo kwigarurira ibice by’ubucuruzi, ingabo za Leta hamwe n’ingabo z’u Burundi barimo gushyiraho ingamba mu rwego rwo gusubiza umutekano muri ako gace. Byitezwe ko ibikorwa byo kugarura umutekano bizakomereza mu bice byafashwe.

Ikinyamakuru Actualités cyatangaje ko FARDC, nyuma yo guhunga ibirindiro muri Kalehe, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi, zahise zishyiraho ibirindiro bikomeye i Katana na Kavumu, hafi ya Bukavu. Guverinoma ya Kongo yatangaje ko imirwano imaze gutwara ubuzima bw’abasivili benshi, ariko ko igisirikare cya Leta kigiye gufatanya n’ingabo z’u Burundi mu bikorwa byo kugarura umutekano.



Izindi nkuru wasoma

Igikwiye gukorwa nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye

Volleyball: Amakipe yombi ya APR VC yageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka

Ikigiye gukorwa nyuma yuko Jennifer Lopez atandukanye na Ben Affleck: Ese agiye kongera gukunda?

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

AFC/M23 yongeye kwigarurira undi mujyi munini mu Ntara ya Kivu ya Ruguru



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-13 08:16:19 CAT
Yasuwe: 79


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-iri-gukomanga-mu-mujyi-wa-Bukavu-nyuma-yo-kwigarurira-uduce-2-twingenzi.php