English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kiyovu Sports mu marembera: Ibintu 5 by'Ingenzi byayifasha kuguma mu cyiciro cya mbere.

Kiyovu Sports, imwe mu makipe akomeye mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda, iri mu bihe bikomeye nyuma y’igihe kinini ihura n’ibibazo by’amikoro, ibihano bya FIFA, n’umusaruro mubi mu kibuga. Nyuma y’imikino 18 ya shampiyona, iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12, bishyira iyi kipe mu kaga ko kumanuka mu cyiciro cya kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

Mu gihe shampiyona igeze ahakomeye, hari ibintu bitanu by’ingenzi iyi kipe yasabwa kwitaho kugira ngo ibashe gukomeza guhatana mu cyiciro cya mbere.

   1. Gucunga neza amikoro ariho.

Nubwo Kiyovu Sports ifite ikibazo cy’ubushobozi buke, birakenewe ko amafaranga make ifite akoreshwa neza kugira ngo abakinnyi n’abatoza babone ibyo bakeneye. Ikipe ifite abafana benshi bayikunda, baba mu Rwanda no hanze yarwo, kandi bakomeje kuyitera inkunga. Ni ngombwa ko ubuyobozi bwayo bugenzura uko umutungo winjiye ukoreshwa, kugira ngo bifashe abakinnyi gukora akazi kabo nta mbogamizi.

   2. Ubumwe no gushyira icyerekezo kimwe imbere

Ibibazo bya Kiyovu Sports ntibyashakirwa igisubizo mu makimbirane. Abayobozi, abatoza, abakinnyi, n’abafana bagomba gushyira hamwe, bagaharanira kuzamura ikipe aho gukomeza kutumvikana. Gushyira imbere inyungu rusange aho gushinja abandi amakosa ni yo nzira yonyine yo kugira uruhare mu gukomeza guharanira iterambere ry’ikipe.

   3. Gushyigikira abakinnyi n’abatoza

Ikipe iri mu bihe bikomeye ikenera ubufasha bukomeye bw’abayikunda. Kuba hafi y’abakinnyi no kubatera imbaraga ni ingenzi kugira ngo bagire icyizere cyo gukomeza guhatana. Nta mukinnyi udakenera kumva ko afashwa, bityo abafana bagomba kwereka abakinnyi babo ko babari inyuma muri ibi bihe bigoye.

  4. Gufata imikino isigaye nka Final

Mu gihe imikino isigaye ari yo izagena uko shampiyona izarangira, Kiyovu Sports igomba gufata buri mukino nk'aho ari umukino wa nyuma. Nta mwanya wo gutekereza ko hari indi shampiyona izaza, kuko gutakaza amanota bisobanuye kugana mu cyiciro cya kabiri. Abakinnyi bagomba gukina buri mukino bashyizemo imbaraga zabo zose.

   5. Kwikemurira ibibazo aho gushinja abandi

Kuvuga ko hari abandi bateje ikipe ibibazo si wo muti uzayifasha gukira. Kiyovu Sports igomba gufata inshingano zo gushaka ibisubizo aho kwikoma abandi. Abayobozi b’ikipe, abafana n’abakinnyi bagomba gukorera hamwe, bakemura ibibazo biri imbere yabo aho gushaka impamvu n’utwotso baburira abandi. 

Mu gihe shampiyona igana ku musozo, Kiyovu Sports irasabwa gukoresha izi ngamba kugira ngo ibashe kuguma mu cyiciro cya mbere. Gushyira hamwe, gucunga neza amikoro, gushyigikira abakinnyi no guharanira intsinzi mu mikino isigaye ni byo bizagena ahazaza h’iyi kipe ifite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Rayon Sports iri kwitegura gute AS Kigali idafite Nsabimana Amiable na Fall Ngagne

Imvura yahagaritse umukino wa Mukura VS na Gorilla FC, Rayon Sports igumana umwanya wa mbere

Habayeho gukozanyaho hagati y’umukinnyi wa APR FC na Rayon Sports

Abasifuzi bazasifura umukino wa APR FC na Rayon Sports bamenyekanye

Rayon Sports mu bibazo mbere ya Derby: Imvune, gutakaza umutoza wungirije n’umusaruro utifuzwa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 10:23:58 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kiyovu-Sports-mu-marembera-Ibintu-5-byIngenzi-byayifasha-kuguma-mu-cyiciro-cya-mbere.php