Menya ibihano Canada yafatiye u Rwanda n’ingaruka ku bukungu bw’Igihugu.
Leta ya Canada yatangaje ibihano bya politiki n’ubukungu yafatiye u Rwanda, ishinja ingabo zarwo gufasha umutwe wa M23 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Canada ivuga oi bi ari uguhonyora ubusugire bw’icyo gihugu.
Mu itangazo yasohoye, Canada yamaganye ubwicanyi bukomeye bubera mu burasirazuba bwa RDC, ivuga ko harimo ibitero bigabwa ku basivile, impunzi, ingabo za ONU n’iz’akarere, hakiyongeraho ubwicanyi ndengakamere no gushimuta abantu.
Ibihano Canada yafatiye u Rwanda birimo:
v Guhagarika gutanga impushya zo kugurisha serivisi z’ikoranabuhanga mu Rwanda.
v Guhagarika ubufatanye bwa leta za Canada n’u Rwanda mu bijyanye n’ubucuruzi no gufasha abikorera.
v Kudasubira kwitabira ibikorwa mpuzamahanga byakiriwe n’u Rwanda no gusubiramo ubusabe bwarwo bwo kwakira ibikorwa mu bihe biri imbere.
U Rwanda rwamaganye ibi bihano isaba ibisobanuro.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yamaganye ibi bihano, ivuga ko ibirego bya Canada ari ibinyoma bigamije gusebya igihugu, kandi ko u Rwanda ruza gusaba ibisobanuro kuri ibyo birego.
Mu itangazo yasohoye, u Rwanda ruvuga ko Canada idashobora kuvuga ko ishyigikiye amahoro mu karere mu gihe irushinja ibyaha bitandukanye, nyamara ikirengagiza uruhare rwa leta ya RDC mu kwibasira abasivile, by’umwihariko Abanyamulenge bo muri Kivu y’Epfo.
Itangazo rikomeza rigira riti: “Guceceka kwa Canada kuri ibi bikorwa bikomeye bihonyora uburenganzira bwa muntu ntibikwiye kandi biteye isoni.” U Rwanda rwongeyeho ko ibihano byafashwe na Canada “ntacyo bizafasha mu gukemura amakimbirane.”
Ibi bihano byatangajwe nyuma y’uko ibihugu nka Ububiligi, Ubwongereza, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na byo bifatiye ibihano bamwe mu bayobozi b’u Rwanda, barimo Minisitiri James Kabarebe.
Ibihano bya Canada bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi hagati y’ibihugu byombi. Mu 2023, ubucuruzi bw’u Rwanda na Canada bwari bufite agaciro ka miliyoni 13.4$; aho Canada yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 7.2$, naho ibiva mu Rwanda bijya muri Canada bikagera kuri miliyoni 3.7$, nk’uko biteganywa na Leta ya Canada.
U Rwanda na Canada bisanzwe bifitanye umubano binyuze mu miryango mpuzamahanga nka Commonwealth na Francophonie. Ibihano byatangajwe bishobora kugira ingaruka kuri ubwo bufatanye.
Ibihano bya Canada ku Rwanda bikomeje gushimangira umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe u Rwanda narwo rusaba ibisobanuro kuri ibyo birego. Uruhare rwa Canada mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ruracyibazwaho, cyane ko u Rwanda narwo ruvuga ko rugeramiwe n’ibikorwa by’ingabo za RDC n’umutwe wa FDLR.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show