AI igomba kubyazwa umusaruro, ariko ntigomba kwivanga muri Politiki na Dipolomasi - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI (Artificial Intelligence) rikwiye kubyazwa umusaruro, ariko ko hari aho ridakwiye guhabwa umwanya munini, nko muri Politiki na Dipolomasi, kuko rishobora guteza akaga muri izi nzego.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Bwenge Buhangano AI, izwi nka ‘Global AI Summit on Africa’, iteraniye i Kigali.
Perezida Kagame yavuze ko ubu bwenge bw’ubukorano, buri kugira uruhare runini mu nzego zirimo ibikorwa byo guhanga udushya muri iki gihe, kandi bukihutisha umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ati “Mu nzego zinyuranye, umusaruro w’Ubwenge bw’Ubukorano, urigaragaza, gutuma haboneka umusaruro mwinshi, gutuma haboneka amakuru afatika mu gufata ibyemezo, no kugabanya kwibeshya kwa muntu.”
Gusa nanone iterambere ry’iri koranabuhanga rishya, rigenda rizamo imbogamizi zishingiye ku ihangana ry’Ibihugu bimwe bishaka kuryikubira, ku buryo umubare w’Ibihugu birushaho gutera intambwe muri iri koranabuhanga, ari muto.
Ati “Afurika ntishobora kwihanganira gusigara inyuma. Na yo igomba kujyana n’abandi, tugomba kujyana n’ibihe, tugakorana n’abandi ndetse tukanahangana, kuko ni inyungu zacu kubikora. Ni yo mpamvu turi hano.”
Yavuze kandi ko amahirwe ari muri iri koranabuhanga ryo guhanga udushya kuri uyu Mugabane wa Afurika, ari menshi, kandi ko iri koranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, ryagira uruhare mu kubyihutisha no kwagura umusaruro ubivamo.
Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibi bigerweho, birimo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.
Ati “Hatariho interineti yihuta ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, Ubwenge bw’Ubukorano AI, ntabo bwabasha gukora.”
Yavuze ko ikindi gikwiye gukorwa, ari ukubaka ubushobozi bw’abantu ndetse n’inzego, babasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Ati “Igikwiye kwibandwaho, ni uko Afurika igomba kugira abahanga mu bijyanye n’amakuru, abenjeniyeri n’inzobere mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko nubundi uyu Mugabane wa Afurika ufite ibyo byose, atanga urugero rwo mu Rwanda ko “Twatangije ibigo by’icyitegererezo bitandukanye biha urubyiruko rwacu ubumenyi bukenewe muri iyi mirimo. Abariho babyiruka bagomba guhabwa ubushobozi.”
Yavuze ko ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga, ari uko Afurika igomba kwihutisha guhuza imbaraga, ku buryo imirongo migari muri iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya za Guverinoma y’Ibihugu bigize uyu Mugabane, igomba guhura ntinyuranye, bikanorohereza gushaka ubushobozi bwo gushora imari muri iri koranabuhanga.
Yavuze ko nubwo iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ryitezweho kuzanira ibyiza abantu, ariko hakiri byinshi rishobora no kwangiza birimo, ubuzima bwite bw’abantu ndetse n’umutekano.
Yavuze ko ubundi ikoranabuhanga ryagakwiye gukoreshwa mu byiza bikanatanga umusaruro, kandi ko abantu bakwiye kurikoresha mu byiza banigengesera. Ati “Ndizera ko twahuza imbaraga kugira ngo bishoboke.”
Yavuze ko abantu baramutse bahuje imbaraga, banashobora kuyobora iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu nzira nziza.
Ati “Ubundi ntitwemerere AI ko yivanga cyangwa ngo iyobore ibya politiki yacu, dipolomasi yacu ndetse n’imikoranire yacu. Rimwe na rimwe bishobora guteza akaga igihe twakwemerera ko AI igira umwanya munini muri politiki yacu. Hari bimwe ishobora gutangamo umusaruro mwiza, ariko nanone hari ibibi ishobora gutuma bibaho.”
Yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugukorera hamwe no kwifashisha iri koranabuhanga rya AI mu kugabanya ubusumbane no gufasha abantu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show