English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Guhura kwa Perezida Kagame na Tshisekedi kwahinduye isura ya AFC/M23 na Congo

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ibiganiro bihuje Ihuriro AFC/M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitangire ku mugaragaro, AFC/M23 yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gukura abarwanyi bayo mu Mujyi wa Walikare n’uduce tuwukikije, mu rwego rwo gushyigikira inzira y’amahoro.

Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23, mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki 3 Mata 2025, aho yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku nama zabaye hagati y’abakuru b’ibihugu, by’umwihariko iyahuza Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabereye i Doha muri Qatar.

Kanyuka yavuze ko “mu rwego rwo gushyira mu bikorwa agahenge katangajwe tariki 22 Gashyantare 2025 no gushyigikira inzira z’amahoro zigamije ibiganiro bya politiki mu gushaka igisubizo cy’umuzi w’ibibazo by’amakimbirane ari mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gukura abasirikare bayo mu Mujyi wa Walikare no mu bice bihakikije.”

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi byabereye i Doha, aho abakuru b’ibihugu bagaragarije uruhande rwa AFC/M23 ko hakenewe icyizere mu nzira y’amahoro, binyuze mu bikorwa bigaragarira buri wese.

Kuva mu Mujyi wa Walikare kwabaye mu byiciro bibiri: icya mbere ku wa Gatatu tariki 2 Mata, n’icya kabiri ku wa Kane tariki 3 Mata 2025.

AFC/M23 ivuga ko igikomeje gutsimbarara ku nzira y’ibiganiro, ariko inihanangiriza FARDC n’abayifasha ko nibahungabanya umutekano w’abasivile, cyane cyane abo mu duce igenzura, bizahita bisubizwa hadategerejwe indi nama.

Ihuriro kandi ryasabye abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze i Walikare gufata iya mbere mu kurinda umutekano w’abasivile n’ibyabo, mu gihe ryo rikomeza gutegura imyiteguro y’ibiganiro biteganyijwe tariki 9 Mata 2025 i Doha.

Uyu mwuka mushya w’icyizere utegerejweho byinshi mu gushaka igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa DRC.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame na mugenzi we wa Misiri mu biganiro byihariye ku mutekano wa DRC

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Perezida wa Togo Faure Gnassingbé yoherejwe mu muriro wa Congo

Gabon yahisemo Jenerali Oligui Nguema wahiritse ubutegetsi ngo ababere Perezida

Kajye mu muriro utazima!: Perezida Kagame yasubije abakomeje kunenga no guhiga u Rwanda



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-04 09:08:53 CAT
Yasuwe: 75


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Guhura-kwa-Perezida-Kagame-na-Tshisekedi-kwahinduye-isura-ya-AFCM23-na-Congo.php