Ambasaderi Bazivamo yifatanyije na APR WVC kwishimira intsinzi muri Nigeria
Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, Christopher Bazivamo, yifatanyije n’ikipe ya APR Women Volleyball Club kwishimira intsinzi yabo mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAVB Women’s Club Championship).
Uyu mukino, wabereye mu cyanya cyahariwe ibikorwa bya siporo mu mujyi wa Abuja, wasize APR WVC itsinze Carthage VC yo muri Tunisia amaseti 3-1, nyuma yo gutsindwa iseti ya mbere. Ambasaderi Bazivamo yagaragaye ari kumwe n’abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe, bishimira iyi ntsinzi ikomeye yatumye batangira neza iri rushanwa rikomeye ku mugabane wa Afurika.
APR WVC iri mu itsinda rya mbere hamwe na Carthage VC, Mayo Kani yo muri Cameroon, na Nigeria Customs yo muri Nigeria. Iyi ntsinzi ni intambwe ikomeye ku ikipe y’u Rwanda, igamije guhatanira igikombe muri iri rushanwa rikomeye rya CAVB.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show