English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Miliyari 10 Frw muri Rayon Sports? Ese inzozi za Munyakazi Sadate zizamuhira?

Kuri uyu wa Kane, Munyakazi Sadate, wahoze ayobora Rayon Sports hagati ya 2019 na 2020, yongeye kugaragaza ubushake bwo gutunga iyi kipe, avuga ko yifuza kuyigira iye burundu no kuyishoramo miliyari 10 Frw mu myaka itandatu. Yatangaje ibi mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, aho yagaragaje uko iyi kipe yaba imeze mu gihe yaba imuri mu biganza.

Mu rwego rwo kwihutisha iyi gahunda, Munyakazi yavuze ko yifuza kuba nyiri Rayon Sports bitarenze kuri Noheli ya 2025, umunsi yizihizaho isabukuru ye y’amavuko. Avuga ko ku ikubitiro yashoramo miliyari 5 Frw mu myaka itatu ya mbere, naho mu yindi myaka itatu akongeramo izindi miliyari 5 Frw. Mu by’ingenzi yifuza gukora harimo gukemura ibibazo by’amadeni, gufasha amatsinda y’abafana, no guteza imbere ubucuruzi bwa Rayon Sports.

Munyakazi yavuze ati: "Ibahasha ya miliyari eshanu ishyizwe ku meza. Miliyari imwe izasaranganywa amatsinda y’abafana kugira ngo zihanagure icyuya zabize, indi imwe yishyurwe amadeni kugira ngo nirinde birantega. Miliyari eshatu zizashorwa muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itatu, bivuze ko ari imwe buri mwaka."

Yongeyeho ko nyuma y’iyo myaka itatu hazashorwa izindi miliyari eshanu mu rwego rwo gutuma iyi kipe iba urutirigongo rwa siporo nyarwanda. Yagize ati: "Murera izaba ijya gukina hanze igendera muri private jet yanjye bwite, izaba ifite bisi y’akataraboneka n’imbangukiragutaba ebyiri ziyiherekeza aho igiye hose."

Nubwo uyu mugabo agaragaza icyerekezo gishya kuri Rayon Sports, hari imbogamizi zikomeye zishobora gutuma bitagerwaho. Kugeza ubu, Rayon Sports ntabwo irashyirwa ku isoko, kandi nk’uko ubuyobozi bw’iyi kipe bwabitangaje, igomba kugenda muri gahunda yo kugurisha imigabane ku banyamuryango. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko iyi kipe ifite agaciro ka miliyari 6 Frw, aho 51% by’imigabane izagurwa n’abanyamuryango mu gihe cy’amezi 18. Ibindi 49% bizashyirwa ku isoko nyuma y’icyo gihe, nk’uko amategeko ya Banki Nkuru y’Igihugu abigena.

Ibi bivuze ko nta muntu umwe ushobora kugura iyi kipe ngo ibe iye bwite, kuko abanyamuryango nibo bagira ijambo rikomeye. Munyakazi Sadate rero yagombye gukorana n’abo banyamuryango aho kugerageza kwigira nyiri Rayon Sports wenyine.

Ikindi kandi, si ubwa mbere Munyakazi agaragaza imishinga minini kuri Rayon Sports. Muri 2019, mbere yo gutorerwa kuyobora iyi kipe, yari yavuze ko azubaka sitade yakira abantu ibihumbi 64, ariko uwo mushinga wapfubye. Icyo gihe, binyuze muri kompanyi ye ya MK Sky Vision, yari yatangiye kwandika abafana bashaka kuyishingira, ariko ntihigeze haboneka ibisobanuro by’icyo gikorwa.

Bitewe n’uko Rayon Sports ari ikipe ifite abanyamuryango benshi bafite ijambo rikomeye, bishobora kugorana ko Munyakazi agera ku ntego ye yo kuyigira iye. Ndetse no kuba yari amaze igihe yarasezeye ku buyobozi bwayo bishobora gutuma abafana batizera umugambi we. Nubwo amafaranga ari ikintu cy’ingenzi mu iterambere ry’ikipe, icyizere cy’abakunzi ba Rayon Sports n’ubuyobozi bushya bw’iyi kipe nabyo ni ingenzi. 

Igisigaye ni ukureba niba iyi gahunda ye izemerwa n’abanyamuryango cyangwa niba ari inzozi zigoye kugerwaho mu gihe cy’amezi umunani yihaye.

 

 



Izindi nkuru wasoma

Ambasaderi Bazivamo yifatanyije na APR WVC kwishimira intsinzi muri Nigeria

Miliyari 10 Frw muri Rayon Sports? Ese inzozi za Munyakazi Sadate zizamuhira?

AI igomba kubyazwa umusaruro, ariko ntigomba kwivanga muri Politiki na Dipolomasi - Perezida Kagame

Ibitaravuzwe ku ruzinduko rwa AFC/M23 muri Qatar

Bruce Melodie yambariye urugamba rwo kwegukana igihembo kiruta ibindi muri Africa



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-03 18:37:59 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Miliyari-10-Frw-muri-Rayon-Sports-Ese-inzozi-za-Munyakazi-Sadate-zizamuhira.php