English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibitaravuzwe ku ruzinduko rwa AFC/M23 muri Qatar

Ibiganiro bya mbere bigiye guhuza Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’Ihuriro AFC/M23 byemejwe ko bizatangira ku itariki ya 09 Mata 2025, bikabera i Doha muri Qatar. Ni intambwe nshya mu gushaka umuti w'ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.

Aya makuru yemejwe n’impande zombi nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Nation cyo muri Kenya kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 02 Mata 2025. Umwe mu bayobozi ba Guverinoma ya DRC yemeje ko ibiganiro biteganyijwe mu cyumweru gitaha, avuga ko "cyeretse haramutse hagize uruhande rutabyitwaramo neza."

Ibiganiro bizabera i Doha, aho Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Félix Tshisekedi wa DRC baherutse guhurira ku wa 18 Werurwe 2025, baganira ku kibazo cy'umutekano mucye muri DRC. Ubu buhuza bwari buyobowe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Icyo gihe, abayobozi b’ibihugu byombi bagaragaje ubushake mu gukomeza inzira y’ibiganiro nk’inkingi y’igisubizo kirambye ku kibazo cya M23.

Iyi ntambwe yo kuganira hagati ya DRC na AFC/M23 ibaye nyuma yo kwihuza kw’imbaraga z'ubuhuza bwabereye i Luanda muri Angola ndetse n’i Nairobi muri Kenya. Imiryango ya EAC na SADC yashyizeho abahuza batanu, bose bigeze kuyobora ibihugu, kugira ngo bagire uruhare mu guhuza impande zishyamiranye.

Tariki ya 18 Werurwe 2025, i Luanda muri Angola, hagombaga kubera ibiganiro hagati ya Guverinoma ya DRC n’Ihuriro AFC/M23. Gusa, ku munota wa nyuma, M23 yatangaje ko itakibyitabiriye kubera ibihano bishya byari bimaze gufatwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bayobozi bayo.

Mu cyumweru gishize, intumwa za DRC n’iza Rwanda zagiriye uruzinduko i Doha, baganira ku buryo bwo gukemura ibibazo biri mu burasirazuba bwa Congo. Byagaragaye ko Qatar ifite ubushake bwo kuba umuhuza mwiza, ikabasha gutumiza ku meza impande zishyamiranye.

Biteganyijwe ko ibiganiro by’i Doha bizasuzuma ibisabwa n'impande zombi, by’umwihariko ibisabwa na M23 mu rwego rwo gukemura ikibazo cyayo cy’imyanya ya politiki, uburenganzira bw’impunzi n’ibibazo by’ubutabera bikomeje kuba imbogamizi.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 50 bahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Ubwato

Harry Maguire yagejeje Manchester United muri ½ cya Europa League mu mukino utazibagirana

Umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 10 i Kibeho

Ambasaderi Karamba yakiriye Umugaba Mukuru wa Djibouti: Ibyihishe inyuma y’uru ruzinduko

Visit Rwanda: Arsenal na PSG zigiye guhurira muri 1/2



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-02 12:03:00 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibitaravuzwe-ku-ruzinduko-rwa-AFCM23-muri-Qatar.php