English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

AFC/M23 yongeye kwigarurira undi mujyi munini mu Ntara ya Kivu ya Ruguru

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Werurwe 2025, umutwe wa AFC/M23 wafashe umujyi wa Walikale mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, nk’uko byemejwe na Radio Okapi. Nubwo ifatwa ry’uyu mujyi ritumvikanyemo imirwano ikomeye, hari amasasu macye yumvikanye mbere y’uko M23 iwufata.

Ibi bibaye mu gihe hari agahenge kari kumvikanwaho hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, igihugu cyakomeje kuvuga ko nta bufasha giha M23. Ni mu gihe kandi Perezida wa Congo, Félix Tshisekedi, aherutse kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, i Doha muri Qatar ku cyakorwa kugira ngo imirwano mu Burasirazuba bwa Congo ihagarare.

Ifatwa rya Walikale kandi ribaye nyuma y’uko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ufashe ibihano kuri bamwe mu bayobozi ba AFC/M23, bikaba byaratumye ibiganiro by’amahoro bari bagiranye na leta ya Congo bisubikwa. AFC/M23 ivuga ko ibi bihano bigamije gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro, ndetse bikaha Perezida Tshisekedi urwaho rwo gukomeza intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Kugeza ubu, nta cyatangajwe na AFC/M23 ku ifatwa ry’uyu mujyi, ndetse na leta ya Congo ntiragira icyo ivuga kuri ibi bintu bishya bibaye mu ntambara ikomeje kwibasira Intara ya Kivu ya Ruguru.



Izindi nkuru wasoma

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Kuki AFC/M23 yafashe icyemezo cyo gutabara abasivile i Walikare?

Qatar's Mediation Efforts to Address Eastern DRC Conflict: AFC/M23 Representatives Set to Visit

Icyo urubyiruko rwemereye AFC/M23 nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Walikare

AFC/M23 yongeye kwigarurira undi mujyi munini mu Ntara ya Kivu ya Ruguru



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-20 09:59:25 CAT
Yasuwe: 50


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/AFCM23-yongeye-kwigarurira-undi-mujyi-munini-mu-Ntara-ya-Kivu-ya-Ruguru.php