English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Al  Jazeera yahawe iminsi 45 yo kuba itakibarizwa  kubutaka bwa Palestine.

Abasirikare b’igihugu cya  Israel binjiye  ahari ibiro bikuru bya studio za Televiziyo y’abanya Qatar,Al Jazeer bafite ibikoresho bya gisirikare   mu  gace ka West Bank muri Palestine, zitegeka ko ifunga ibikorwa byayo byose mu  minsi  itarenze 45.Abasirikare binjiye muri studio bari  baje bambariye urugamba.

 

Umusirikare umwe mu basirikare ba Israel yasabye  umuyobozi mukuru w’ibiro bya Al Jazeera muri West Bank, Walid al-Omari ko “hari icyemezo cy’urukiko cyategetse ko Al Jazeera ifungwa iminsi 45 yonyine. Ndabasaba ko mwese mwafata ibikoresho byanyu byose mukava muri iyi nyubako mukoreramo.”

Walid al-Omari akaba n’umuyobozi w’iyo Tereviziyo yatangaje ko impamvu babategetse gufunga ibikorwa ari uko babashinja kugumura rubanda no gushyigikira iterabwoba.

Jivara Budeiri ukorera Al Jazeera yatangaje ko izi ngabo zakoresheje imyotsi iryana mu maso, ndetse zinafatira camera zabo, ariko nyuma y’icyo gitero imodoka z’igisirirakare cya Israel zahise ziva muri Ramallah ibi bikorwa  bidahwitse ntibyigeze bishimisha abaturage muri rusange.

Israel yahagaritse Al Jazeera gukora iminsi 45 yonyine mu kwzi kwa Gicurasi 2024 nyuma yo kuyishinja gushyigikira abarwanyi b’umutwe wa Hamas wo muri Palestine, ariko n’ubu ntiyemerewe gukora.

Urukiko rw’i Tel Aviv rwahamije ko abanyamakuru ba Al Jazeera bagaragaye bakora nk’abunganizi n’abafatanyabikorwa ba Hamas.

Muri icyo gihe Al Jazeera yahakanye ibyo birego byose yaregwaga yivuye inyuma, yerekana  ko ari imwe mu nzira za Israel zo kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru ngo ihishire ibikorwa binyuranye n’amategeko mpuzamahanga ikorera muri Gaza.

 

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Kamonyi: Polisi yihanangirije abitwaza imihoro bagamije kubangamira abaturage.

Nyuma y’iminsi mike asezeye kuri RadioTV10 Kazungu Claver yahawe akazi kuri Radio ikomeye.

Iratsindwa amajya n’amaza: Manchester City imaze kuba instina ngufi.

Walikale hongeye kuba isibaniro: Ingabo za M23 na FARDC zongeye kubura imirwano.

Bruce Melodie uri kubarizwa muri Canada agiye gusohora indirimbo nshya mbere yo gusesekara i Kigali.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-22 12:17:16 CAT
Yasuwe: 73


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Al--Jazeera-yahawe-iminsi-45-yo-kuba-itakibarizwa--kubutaka-bwa-Palestine.php