Loni yambitse Ingabo z'u Rwanda imidari y'ishimwe
Ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zambitswe imidari y'ishimwe kubera ibikorwa by'indashikirwa zimaze gukora muri icyo gihugu.
Ibirori byo kwambika izo ngabo imidari byabaye ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2024 ahitwa Bossembele muri Perefegitura ya OMBERA M'POKO ahasanzwe hari ibirindiro bya Rwabat-2.
Ni umuhango wayobowe na Maj Gen Luis Manuel Ricardo Monsat Umuyobozi wungirije ukuriye ingabo za Loni zishinzwe kugarura amahoro muri Santrafurika .
Maj Gen Luis yashimiye uruhare rw'ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro n'ituze muri iki gihugu.
Ati"Uyu munsi turazirikana uruhare rwanyu mu butumwa bufitiye akamaro abaturage ba Repubulika ya Santrafurika.Ni muri urwo rwego mbashimira uruhare rwanyu mu kugarura amahoro mu Karere kanyu mushinzwe,Ubunyangamugayo bwanyu buri ku rwego rwo hejuru.Ikinyabupfura ubwitange no kwigomwa n'ubunyamwuga mu kazi kanyu cyane muri aka gace mushinzwe.
Umuyobozi w'ingabo z'u Rwanda ziri mu butumwa bw'umuryango w'abibumbye muri Repubulika ya Santrafurika ,Lt PC Ruyange yashimye inkunga y'Ubuyobzi bwa MINUSCA, guverinoma y'iki gihugu hamwe n'izindi ngabo bafatanya yizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kurangwa n'indangagaciro.
Lt PC Ruyange Kandi yashimiye ingabo z'u Rwanda kubera ubwitange zagaragaje ku gukora inshingano zishinzwe kandi yizeza abari aho ko ingabo z'u Rwanda ziteguye kuzamura ibendera ry'umuryango w'abibumbye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show