Minisitiri Tete Antonio wa Angola ari i Kigali mu Rwanda aho azanye ubutumwa bwihariye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye ku biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, wamuzaniye ubutumwa bwihariye bwa Perezida João Gonçalves Lourenço.
Ni amakuru yagiye hanze ku mugoroba wo kuri uyu Wagatatu, Ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda bikaba byatangaje ko Umukuru wa Dipolomasi ya Angola yazanye ubutumwa bwihariye bwa Perezida Louranço nk’umuhuza mu masezerano ya Luanda.
Minisitiri Tete Antonio aje mu Rwanda nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize ku wa 14 Ukuboza, muri Angola habereye inama y’Abaminisitiri b’Ububanye n’Amahanga b’u Rwanda, Congo na Angola, ikaba yaranavuyemo isubikwa ry’Inama yari guhuriramo Perezida Kagame, Tshisekedi na Louranço ku munsi ukurikiyeho.
Perezidansi ya Angola yavuze ko isubikwa ry’iyi nama ryaturutse ku kuba hari ibitaremeranyijweho mu nama yo ku wa 14 Ukuboza, ni mu gihe Leta y’u Rwanda nayo yabishishimangiye ikavuga ko Congo yivuguruje mu byemezo yari yafashe byo kwinjira mu biganiro n’umutwe wa M23.
Perezida wa Angola avuga ko afite icyizere ko Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo, ndetse n’intambara hagati ya M23 bizakemukira mu biganiro.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show