Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi agiye gusaba Perezida Tshisekedi amahoro.
Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi yatangaje ko yenda kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho yifuza gusaba Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi amahoro nk’uko Perezida Kagame yifuza amahoro.
Gen. Muhoozi Kainerugaba, ibi yabitangaje ku wa 17 Ukoboza 2024, akaba ari ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa X.
Ati “Perezida Kagame rwose ni umugabo w’umunyamahoro. Ndabizi ko ashaka ko muri RDC haba amahoro. Ndaza gusura mukuru wanjye, nyakubahwa Tshisekedi nsabe amahoro.”
Gen. Muhoozi yavuze ko “bacanshuro bose bari i Goma n’i Sake bakwiye kuraswa kuko ari abanzi ba Afurika.’’
Muhoozi yatangaje ibi mu gihe umwuka wongeye kurushaho kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni nyuma kandi y’uko ku Cyumweru gishize ba Perezida Kagame na Tshisekedi bagombaga guhurira i Luanda, gusa birangira bidakunze nyuma y’uko RDC n’u Rwanda bananiwe kumvikana ku ngingo yo kuba Kinshasa yajya mu mishyikirano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Kuri ubu imirwano hagati y’uyu mutwe n’Ingabo za Leta ya RDC ikomeje kujya mbere mu bice bya Teritwari ya Lubero aho M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye.
Gen Kainerugaba yatangaje ko ateganya kugenderera Tshisekedi, mu gihe aheruka kwikoma abacanshuro b’abazungu Perezida wa RDC yitabaje ngo bafashe ingabo ze guhangana na M23.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show