English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.

Ikipe ya Rayon Sports ntabusabe yatanze muri Rwanda Premier League isaba ko Umukino wayo na Police FC waba kandi hari umwiherero w’Amavubi.

Ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki 15 ukuboza 2024, nibwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino 2 izakinamo n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo

Ubwo ikipe y’iguhugu y’u Rwanda Amavubi yahamagarwaga, Rwanda Premier League yatangaje ko amakipe adafitemo abakinnyi barenze 3 azakomeza shampiyona kugirango hirindwe ibirarane byinshi.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 15 ukuboza 2024, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports nubwo ifite abakinnyi barenze 3 mu ikipe y’igihugu yifuzaga gukomeza imikino ya shampiyona.

Byavugwaga ko Rayon Sports yandikiye ibaruwa Rwanda Premier League isaba gukina umukino ifitanye na Police FC ariko Amakuru twamenye ni uko ubu busabe Rayon Sports itigeze ibutanga.

Umwe mu bayobozi bashizwe gutegura imikino muri Rwanda Premier League yabwiye UKWELITIMES ko nta baruwa ya Rayon Sports yigeze bakira ahubwo avuga ko ibi byaje ari ibihuha.

Yagize ati ’’Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC, ahubwo ni ibihuha.”

Uyu mukino byavugaga ko ikipe ya Rayon Sports ishaka gukina idafite abakinnyi barimo Ombarenga Fitina, Muhire Kevin, Iraguha Hadji na Bugingo hakim na Nsabimana Aimable, wari uteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri tariki 17 ukuboza 2024 kuri Kigali pele Stadium, ku isaha ya saa moya z’umugoroba.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 naho Police FC byari bukina iri ku mwanya wa 5 n’amanota 20.

 



Izindi nkuru wasoma

Rutahizamu Fall Ngagne wa Rayon Sports yahawe ikiruhuko gito kubera imvune yoroheje.

Inkuru irambuye: Umukinnyi Malipangu wagombaga gusinya muri Rayon Sports yabonye indi kipe.

Ntabusabe Rayon Sports yigeze itanga isaba ko yakina na Police FC -Rwanda Premier League.

Umutoza Bipfubusa Joslin yanze akazi, Kiyovu Sports yahagamye Gorilla FC banganya ibitego 1-1.

Rayon Sports yatikuye AS Kigali ibitego 3-1 ishimangira umwanya w’icyubahiro.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-16 09:04:47 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ntabusabe-Rayon-Sports-yigeze-itanga-isaba-ko-yakina-na-Police-FC-Rwanda-Premier-League.php