English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu mu Burusiya.

Umuyobozi w’agace ka Rylsk, Aleksandr Khinshtein, yavuze ko igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu, cyangiza ibikorwaremezo birimo amashuri, inzu zigaragaza amateka, ibikorwaremezo by’abaturage birimo inzu n’ibindi.

Aka gace gaherereye i Kursk, iki ni kimwe mu gice cy’u Burusiya kigenzurwa na Ukraine, kakaba kari kuberamo intambara ikomeye nyuma y’uko ingabo z’u Burusiya ziri kugerageza kukisubiza.

Amakuru avuga ko mu bitabye Imana ari harimo n’umwana muto, byose bikarushaho kwerekana uburemere bw’iki gitero cyagabwe hakoreshejwe ibisasu Ukraine yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Putin aherutse kubazwa ku bushobozi bw’ingabo z’u Burusiya nyamara zarananiwe kwigarurira agace ka Kursk, avuga ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti mu gihe cya vuba.



Izindi nkuru wasoma

Igitero cy’ingabo za Ukraine cyahitanye abantu batanu mu Burusiya.

Igihugu cya Ukraine kigiye kwinjira mu muryango wa OTAN.

Sergeant Minani Gervais wishe abantu batanu yakatiwe igifungo cya burundu.

Volodymyr Zelensky yashimangiye ko abasirikare 43,000 ba Ukraine bapfiriye ku rugamba.

Abantu 79 bamaze gupfa mu gihe abarenga 376 bamaze kwandura indwara itaramenyekana neza.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-21 12:19:58 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Igitero-cyingabo-za-Ukraine-cyahitanye-abantu-batanu-mu-Burusiya.php