Ubuzima: Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg cyari cyatangiye kwibasira Abantu mu mpera za Nzeri uyu mwaka.
Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, aho kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, mu Kiganiro n’Abanyamakuru yavuze ko kurimbura Marburg ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye mu rwego rw’ubuvuzi.
Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima igaragaza ko icyi cyorezo cyanduwe n’abantu 66, ni mu gihe cyahitanye abagera kuri 15 gusa, naho 51 baragikize.
Ubusanzwe ahandi kivugwaho kuba gifite ubushobozi bwo guhitana abagera kuri 88% by’abacyanduye.
Minisitiri Dr. Nsanzimana ati “Mu gihe tucyunamira abambuwe ubuzima n’iki cyorezo, twongerwa imbaraga n’intambwe tumaze gutera. Twageze kuri iyo ntambwe biturutse ku kwiyemeza kw’abakora mu rwego rw’ubuvuzi, Guverinoma n’abafatanyabikorwa bose bakoze byihuse tubasha kugihashya bidasubirwaho. Twabashije kumenya inkomoko ya virusi yavuye mu nyamaswa kandi dukomeje kongera imbaraga zo kuyikurikirana.”
Aya makuru kandi yashimangiwe n’ikigo gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo muri Afurika (Africa CDC), kikaba cyemeje ko u Rwanda rwamaze kwigobotora icyorezo cya Marburg cyibasiye Igihugu guhera mu mpera za Nzeri kugeza mu kwezi k’Ugushyingo 2024.
Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda na Africa CDC bemeje burundu ko iyo virusi yamaze guhashywa kubera ko amabwiriza y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima (OMS) ashimangira ko iminsi 42 iba ihagije kugira ngo hemezwe ko icyorezo cyamaze guhashywa mu gihe nta murwayi cyangwa uwanduye uba ukiboneka.
OMS ivuga ko Marburg ari indwara ikomeye cyane kandi yibasira abantu ndetse ikaba yanabatera imfu ku rwego rwo hejuru. Ubusanzwe ni virusi ihererekanywa n’uducurama mu bantu.
Iki cyorezo cyaherukaga kwibasira Tanzania na Guinea Equatorial aho abantu aho mri Tanzania hapfuye abantu batandatu mu gihe guinea Equatorial hapfuye hapfuye abantu 35 mu mwaka wa 2023.”
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show