Kiyovu Sports yahagaritse umutoza wayo Joslin Bipfubusa. Ese yaba ari inzira yo gutandukana na we?
Umutoza wa Kiyovu Sports Joslin Bipfubusa umaze imikino myisnhi atabona instinzi yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe imikino ine kubera umusaruro muke akomeje kugaragaza muri shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere mu bagabo.
Kiyovu Sports imaze imikino 5 yose yikurikiranya itazi uko guntsinda bimera. Nubwo Kiyovu Sports yahagaritse umutoza isanzwe ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi batemerewe gukina shampiyona bitewe n’ibihano yafatiwe na (FIFA) byo kudasinyisha abakinnyi mu gihe cy’umwaka biturutse ku kubahiriza amasezano bari bafitanye.
Kugea ubu iyi kipe ikaba igiye kujya itozwa na Malick Wade watozaga abana, kugeza igihe Joslin Bipfubusa azagarukira agakomeza inshingano ze muri rusange.
Joslin Bipfubusa asize ikipe iri mu manga kuko kugeza ubu yicaye ku mwanya wa nyuma by’agateganyo, ikaba ifite amanota 3 kuri 21 amaze gukinirwa, irimo umwenda w’ibitego 9.
Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, yakirwa na Rayon Sports ku munsi wa munani wa Shampiyona.
Joslin Bipfubusa abaye umutoza wa kabiri uhagaritswe muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Calum Shaun Selby watozaga Vision FC azize umusaruro muke.
Nsengiamna Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show