Rusizi: Abanyeshuri biga kuri Gs Kibangira bari mu gihirahiro nyuma y’amage yabagwiriye.
Ishuri rya Gs Kibangira rihererye mu kagari ka Ryankana mu Murenge wa Bugarama, ho mu karere ka Rusizi, ryasambuwe n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura, ibi bikaba byakomye mu nkokora abanyeshuri bahiga.
Iki cyago cyadukiriye iri shuri ku gicamunsi cyo kuri uyu Kane tariki ya 24 Ukwakira 2024, ku isaha ya saa munani n’iminota mirongo ine n’itanu z’amanwa.
Umuyobozi w’iri shuri , Niyimpagaritse Calixite ,yahamije ayamakuru avuga ko iyi mvura yaguye iminota micye, ariko ikangiriza byinshi aho uyu muyaga wasambuye ibyumba bibiri by’ishuri gusa nta wahasize ubuzima .
Iyi mvura ivanze n’umuyaga yakomerekeje byoroheje abanyeshuri batatu bahise bajyanwa kwitabwaho kwa muganga
Ati ‘’Ibyumba byasambuwe ni bibiri kimwe muri byo nicyo kigirwagamo. Abanyeshuri batatu nibo bakomeretse byoroheje kandi bari kwitabwaho n’abaganga.’’
Akomeza agira ati ‘’Turashaka ubundi buryo bwo kubona aho abanyeshuri bigira, bikimara kuba twahise duhumuriza ababyeyi n’abanyeshuri.’’
Abanyeshuri 1175 ni bo biga muri Gs Kibangira.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show