English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bidahindutse  dore abakinnyi  11 umutoza w’ Amavubi azabanza mu kibuga ku munsi mwiza.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abakina imbere mu gihugu iratangira gukina imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Amavubi arakina na Djibouti umukino ubanza kuri iki Cyumweru tariki ya 27 Ukwakira  kuri Stade Amahoro saa cyenda z’igicamunsi  mu gihe umukino wo kwishyura n’ubundi uzakinirwa kuri iyi stade ku wa 31 Ukwakira 2024.

Iyi kipe y’igihugu ya Djibouti imaze iminsi hano mu Rwanda yitegura uyu mukino nubwo itarimo guhabwa amahirwe bitewe ni uko imaze iminsi yitwara nabi mu mikino yindi itandukanye.

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ku wa kane tariki 24 ukwakira 2025, yatangaje ko ikipe ye yiteguye neza uyu mukino ariko abantu bereke gufata ikipe y’igihugu ya Djibouti nk’ikipe yoroshye kuko uyu mukino uzaba ukomeye ku mpande zombi.

Abakinnyi 11 umutoza Tortsen Frank Spitler azabanza  mu kibuga hatabayeho impinduka.

 Mu izamu: Hakizimana Adolphe

Abakina bugarira: Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Niyomugabo Claude, Ombarenga fitina

Abakina hagati mu kibugai: Muhire Kevine, Ruboneka jean Bosco, Niyibizi Ramadhan

Abakina bashaka ibitego (ba rutahizamu): Mugisha Gilbert, Arsene Tuyisenge, Taiba Mbonyumwami.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Umutoza Erik Ten Hag yeretswe umuryango usohoka muri Manchester United.

Kiyovu Sports yahagaritse umutoza wayo Joslin Bipfubusa. Ese yaba ari inzira yo gutandukana na we?

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.

Umukino w’ishiraniro FC Barcelon na Real Madrid: Icyo imibare yerekana mbere y’umukino.

Bidahindutse dore abakinnyi 11 umutoza w’ Amavubi azabanza mu kibuga ku munsi wejo.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-26 11:01:01 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bidahindutse--dore-abakinnyi--11-umutoza-w-Amavubi-azabanza-mu-kibuga.php