Ese virusi ya Marburg yaba yongeye gukaza umurego? Icyo imibare mishya ya MINISANTE yerekana.
MINISANTE yongeye gutangaza ko hongeye kugaragara undi muntu mushya wanduye indwara ya Marburg, watumye imibare y’abari kuvurwa izamuka nyuma yo kuva kuri umwe, ubu akaba ari batatu.
Ni imibare mishya Minisiteri y’Ubuzima yatangaje kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze kugeza ubu.
Uyu mu rwayi wagaragaye mushya akaba yabonetse mu bipimo bishya 69 ari na byo byabonetsemo umuntu umwe ufite ubwandu bw’iyi ndwara igiye kuzuza ukwezi igaragaye ku butaka bw’u Rwanda.
Iyi mibare igaragaza ko kugeza ubu abamaze gusanganwa iyi ndwara kuva yagera mu Rwanda, ari 64 barimo uyu mushya, ikaba imaze guhitana abantu 15 ariko kuri uyu wa Kane, ikaba ntawe yahitanye.
Ni mu gihe abamaze kuyikira ari abantu 46, nabwo kuri uyu wa Kane, nta n’umwe wakize.
Ibipimo bimaze gufatwa byose hamwe, ni 5 074 birimo ibi 69 byafashwe ku wa Kane ari na byo byabonetsemo umuntu umwe wanduye.
Kugeza ubu hamaze gukingirwa abantu 1 302 barimo 18 bakingiwe kuri uyu wa Kane.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show