English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.

Ikipe y’igihugu ya Djibouti yaherukaga intsinzi ikina na Pakistan muri Kamena 2023, no ne yongeye kubona instinzi nyuma yo gutsinda Amavubi igitego kimwe ku busa, mu mikinonyo  gushaka itike yo gukina igikombe cy’afurika cy’abakina imbere mu gihugu.

Umukino wabaye kuri uyu wa 27 Ukwakira 2024 ubera kuri Stade Amahoro,ukaba ari umukino watangiye saa saa munani zuzuye, utangizwa n’ikipe y’igihugu ya Djibouti ariko nk’ikipe itahabwaga amahirwe ntabwo byayikundiye umupira watangiye wiharirwa n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ku munota wa 7 gusa yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Ruboneka Bosco ariko muhire Kevin ayitera nabi ntiyagira ikivamo.

Ku munota wa 16 ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakoze amakosa akomeye binyuze kuri ba myugariro ariko abasore ba Djibouti ntibagira icyo bakora imbere y’izamu ry’u Rwanda.

Kuri uwo munota ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahushije ibitego 2 byari byabazwe abasore barimo Muhire Kevin na Niyibizi Ramadhan ntibabyaza umusaruro ayo mahirwe bari babonye bikomeza kuba 0-0.

Ku munota wa 40, ikipe ya Djibouti yakomeje ku rushwa cyane ariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikomeza kwinanirwa. Niyibizi Ramadhan kuri uwo munota yateye ishoti rikomeye cyane ari imbere y’izamu rikorwaho gato na myugariro wa Djibouti bahawe koroneri ntiyagira icyo ibyara.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakomeje kugenda ihusha uburyo ari nako ikipe y’igihugu ya Djibouti ikomeza kwirwanaho ubona icyo ikora ari ukurinda ko igitego cyakwinjira mu izamu ryabo igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona igitego.

Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Torsten Spittler akora impinduka akuramo Niyibizio Ramadhan hinjiramo Mugisha Gilbert Barafinda.

Nk’ibisanzwe ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igice cya kabiri yatangiranye imbaraga nyinshi cyane ubona ko Mugisha Gilbert hari izindi mbaraga yongeyemo.

Ku munota wa 50 w’igice cya kabiri, Mugisha Gilbert yahawe umupira mwiza cyane na Ruboneka Bosco ateye ishoti rica hejuru y’izamu gato n’ubundi igitego ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeza kucyibura.

Umutoza Torsten yakomeje gushakisha uburyo yakoresha kugirango ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ibone intsinzi, yaje gukora impinduka za kabiri havamo Ombarenga Fitina hinjiramo Byiringiro Gilbert.

Ku munota wa 61 Byiringiro Gilbert yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo ageze mu rubbuga rw’umuzamu wa Djibouti awuhereza Olivier Muzungu ateye mu izamu ntihavamo igitego kuko wagaruwe n’umuzamu.

Ikipe y’igihugu ya Djibouti ku munota wa 65 yazamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo ariko rutahizamu Gabriel Dadzie atera kure cyane y’izamu.

Ku munota wa 77 ikipe y’igihugu ya Djibouti itarakinaga byinshi yaje kubyaza amahirwe yari ibonye Gabriel Elabeh ahita ashyira mu izamu ku makosa yaba myugariro b’u Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakomeje kugenda ishaka igitego cyo kwishyura ariko biranga.

Ikipe y’igihugu ya Djibouti yatangiye kurya iminota ari nako igenda ihusha uburyo bwabaga bwabazwe, umukino urangira ari igitego 1-0.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe kuba tariki 31 ukwakira 2024, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi niyo izakira uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa cyanda zamanwa.



Izindi nkuru wasoma

Djibouti yari imaze imikino irindwi idatsinda yazukiye ku ikipe y’igihugu Amavubi 1-0.

Bidahindutse dore abakinnyi 11 umutoza w’ Amavubi azabanza mu kibuga ku munsi wejo.

Igisirikare cya Israel kisasiye abasirikare 3 bakomeye ba Lebanon: Netanyahu yariye karungu.

Kigali: Imvura y'amahindu n’inkuba bimaze gutwara ubuzima bw’abana 5 mu gihe k’iminsi ibiri y

Kubera iki umukino ikipe ya Rayon Sports yari bukine n’ikipe ya Etincelles FC wasubitswe?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-28 08:26:16 CAT
Yasuwe: 16


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Djibouti-yari-imaze-imikino-irindwi-idatsinda-yazukiye-ku-ikipe-yigihugu-Amavubi-10.php