English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ariane Grande ngo arifuza kubyara atararenza imyaka 30 y'amavuko Kandi ku muzika akazabyara abana batatu gusa.

Ariana Grande, umuhanzikazi akaba n'umukinnyi wa filime ukunzwe muri leta zunze ubumwe za Amerika watangiye kwamamara afite imyaka 15 muri 2008 ubwo yinjiraga mu muziki,ni umwe mubakora injyana ya Pop yatsindiye akazina ka kabyiniriro ka 'Princess of Pop' nyuma yo kugenda yigwizaho ibihembo byinshi birimo na Grammy Awards ebyiri.

Kugeza kuri ubu Ariana Grande umaze igihe adasohora ibihangano bishya kuva yarushinga, arifuza gutangira kubyara mbere y'uko yuzuza imyaka 30 y'amavuko.

Nk'uko byatangajwe na musaza wa Ariana Grande witwa Frankie Grande mu kiganiro yagiranye na US Magazine, yavuze ko mushiki we yifuza kuzaba umubyeyi nageza imyaka 30 y'amavuko.Mu magambo ye Frankie Grande yagize ati: "Ariana ni umuntu ukunda abana cyane kuva tukira bato.Akunda kutubwira ko azatangira kubyara mbere yuko agira imyaka 30 kuko nibyo yahoze yifuza''.

Uyu muhanzi kazi mu minsi yashize yigaruriye imitima ya benshi Kandi kugeza n'ubu arakunzwe yitezweho kugarukana imbaraga nyinshi namara kwibaruka akongera akigarurira ikibuga.

Mu busanzwe umuhanzikazi wafashe icyemezo cyo kubyara amara Igihe kitari gito yita ku mwana bituma bamwe bamukumbura



Izindi nkuru wasoma

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu

Rusizi: Byagenze bite ngo ingurube y’igipfizi ishinge imikaka umugore w’imyaka 37 y’amavuko?

Nyiri kigo Billion Traders FX Akaliza Sophie agiye gufungwa imyaka itanu, Menya impamvu

Mark Carney w’imyaka 59 watowe ku mwanya wa Ministiri w’Intebe wa Kanada ni mutu ki?

Makoma yagarutse mu Muziki nyuma y’imyaka 21: Igitaramo gikomeye i Paris n’Album nshya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2022/05/12 05:42:28 CAT
Yasuwe: 638


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
ariane-grande-arifuza-kubyara-atararenza-imyaka-30.php