English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Abana b’imyaka 15 bashobora kwifatira ibyemezo ku kuboneza urubyaro? Impaka zabaye nyinshi

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangiye kwiga ku mushinga w’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi, ririmo ingingo yateje impaka mu nteko Inshinga Amategeko. Iyi ngingo ivuga ko abana bafite imyaka 15 bashobora guhabwa uburenganzira bwo kwifatira icyemezo ku buvuzi, harimo n’ibijyanye no kuboneza urubyaro, bitabajijwe ababyeyi cyangwa ababarera. Ni impinduka igaragara kuko mu itegeko ryari risanzweho, icyo cyemezo cyafatwaga n’abafite nibura imyaka 18.

Bamwe mu bagize komisiyo y'umutwe w’abadepite bagaragaje impungenge z’uko umwana w’imyaka 15 ashobora kuba ataragera ku rwego rwo gufata icyemezo gikomeye nk’icyo, cyane ko aba agifite ubushobozi buke bwo gusobanukirwa ingaruka n’akamaro k’ibyo ahitamo. Bemeza ko bikwiye ko hakomeza kwitabazwa uruhare rw’ababyeyi cyangwa abarera abo bana mu gufata ibyemezo nk’ibyo.

Uyu mushinga w’itegeko kandi urimo ibindi biteganywa birimo:

Gutanga uburenganzira ku gutwira undi (surrogacy) n'uburyo bigomba gukorwa mu buryo bwemewe n’amategeko; Gutanga intanga ku miryango yabuze urubyaro, hagamijwe gufasha abagize ibibazo byo kubyara; Kunoza uburyo bwo guha abantu bose uburenganzira ku buvuzi, harimo no kurinda icyenewabo no guhezwa ku mpamvu z’amadini, igitsina cyangwa ibitekerezo.

Abadepite basabye ko habaho isesengura ryimbitse kuri buri ngingo kugira ngo harebwe niba abana koko bafite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo ku buzima bwabo, ndetse no kwirinda ingaruka zishobora guterwa no gufata ibyemezo byihuse badafite amakuru ahagije.



Izindi nkuru wasoma

Gaza: Abana 12,000 Bari mu Kaga ko Gupfa Bazize inzara

Abana b’imyaka 15 bashobora kwifatira ibyemezo ku kuboneza urubyaro? Impaka zabaye nyinshi

Uko Mazimpaka Hervé ayoboye imyigaragambyo i Burayi isaba ko Ingabire Victoire arekurwa

Ibintu 10 abakobwa benshi bashyira imbere mu guhitamo umusore bazabana akaramata

Ese yaba yarakubiswe urushyi n’umugore we?: Perezida Macron mu mashusho yakuruye impaka



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-04 12:08:42 CAT
Yasuwe: 129


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Abana-bimyaka-15-bashobora-kwifatira-ibyemezo-ku-kuboneza-urubyaro-Impaka-zabaye-nyinshi.php