English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Zari Hassan wahoze akundana na Diamond biravugwa ko nawe yageze kirenge mu cya Tanasha Donna


Ijambonews. 2020-05-13 10:58:46

Umuherwekazi Zari Hassan wahoze ari umukunzi w'umuhanzi Diamond Platnumz, biravugwa ko ubu yamaze gutera ikirenge mu cya mukeba we Tanasha bahuriye ku mugabo umwe.

Amakuru ari ubu avuga ko iyu mubyeyi w'abana 5 barimo 2 yabyaranye na Diamond Platnumz, yaba nawe yamaze kwinjira mu idini rya Islam, nyumay’uko Tanasha wahoze akundana na Diamond bakabyarana umwana  aherutse kuryakirwamo.

Bivugwa ko Zari Hassan muri iki gihe cya Mwezi Ramadhan yagarukiye idini ya Islam.

Mu kwezi gushize kwa Mata 2020, ubwo abayisilamu batangiraga igisibo cyizwi nka ‘Mwezi Ramadhan’ ni bwo Tanasha Donna yakiriwe mu muryango w’abayisalamu ‘Mwezi Ramadhan’ avuye mu bakristo.

Zari Hassan n’ubwo amazina ye yumvikana nk’izina ry’abayisalamu, muri 2019 yatangaje ko atari umusilamu.

Zari yagaragaje ko na we ari mu gisibo nk’abandi bandi bayisilamu bose, ibintu abantu bahise bavuga ko uyu mugore wabyaranye na Diamond abana babiri yateye ikirenge mu cya Tanasha ajya mu idini ya Islam.

Ni ku ifoto yashyize kuri Instagram yambaye ikanzu ndende y’umukara ndetse yipfutse no mu mutwe, n’indi agaragaza ko arimo gutegura ibiryo bya nimugoroba abayisilamu barya bafunguye.

Tanasha Donna yamaze kwakirwa mu baslam

Biravugwa ko Zari Hassan yateye ikirenge mu cya Tanasha 



Izindi nkuru wasoma

Yishe Se umubyara yikuza n’umuturanyi we abakubise umuhoro nawe apfa urupfu rubi.

Mukasanga Salima na Mutuyimana Dieudonné bazasifura imikino ya CHAN 2024.

Israel Mbonyi yageze muri Kenya aho afite igitaramo cy’imbaturamugabo muri iri joro.

Rubavu hafashwe inka 8 zari zijyanywe muri DRC mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Bill Clinton, yavuye mu bitaro nyuma yo kuvurwa ibicurane.



Author: Ijambonews Published: 2020-05-13 10:58:46 CAT
Yasuwe: 1395


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Zari-Hassan-wahoze-akundana-na-Diamond-biravugwa-ko-nawe-yageze-kirenge-mu-cya-Tanasha-Donna.php