English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri, tariki ya 24 Kamena, yakiriye Perezida wa Nigeria wahoze ku butegetsi, Olusegun Obasanjo, muri Village Urugwiro.

Obasanjo ari mu bashinzwe gufasha mu biganiro by’ubuhuza byiswe “Luanda-Nairobi Process”, bigamije amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Nk’uko Biro y’Umukuru w’Igihugu yabitangaje, baganiriye ku bibazo by’akarere ndetse n’ibindi bibazo by’ingenzi ku rwego rw’umugabane n’isi yose muri rusange.

“Ibihugu byombi byasangiye ibitekerezo ku nzira zigana ku mahoro arambye, ubufatanye n’iterambere,” nk’uko byatangajwe kuri konti ya Village Urugwiro kuri X (yahoze ari Twitter).

Obasanjo ni umwe mu bahuza bashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC), kugira ngo bafashe abaturage ba Congo kugera ku masezerano no gushaka inzira zagarura amahoro n’umutekano muri RDC.

Ubu buhuza buri kuba mu gihe ibiganiro birimo kubera muri Qatar hagati ya Guverinoma ya RDC n’umutwe wa M23/AFC, bigamije kurangiza intambara imaze imyaka itatu no gukemura impamvu zayo z’ingenzi.

Obasanjo yabaye Perezida wa Nigeria inshuro ebyiri: bwa mbere kuva mu 1976 kugeza mu 1979, hanyuma yongera kuyobora kuva mu 1999 kugeza mu 2007.

Afatwa nk’umwe mu banyapolitiki bafite uburambe buhambaye ku mugabane wa Afurika, kandi akunze guhabwa inshingano zo guhagararira Afurika mu bibazo by’ingenzi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yahuye n’uwahoze ayobora Nigeria

D’banj yatunguye abantu ubwo yavugaga abahanzi batatu abona bagezweho muri Nigeria

Uko Perezida Ndayishimiye akomeje kugambanira u Rwanda aha indaro abashaka kurusenya

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-25 13:07:48 CAT
Yasuwe: 4


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yahuye-nuwahoze-ayobora-Nigeria.php