English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Prof. Omar Munyaneza wahoze ayobora WASAC yatawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Prof. Omar Munyaneza wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ruswa, itonesha mu kazi ndetse no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. 

Prof. Omar Munyaneza yatawe muri yombi ari hamwe n’abandi bayobozi babiri bo muri icyo kigo, bose bakaba bari gukorwaho iperereza.

RIB yatangaje ko aba bayobozi bashyirwa mu majwi n’abakozi batandukanye bo muri WASAC, bavuga ko bakoresheje nabi inshingano bahawe, bagatanga akazi cyangwa andi mahirwe ashingiye ku itonesha ndetse bagasaba cyangwa bagahatira bamwe gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bagume ku mirimo cyangwa bahabwe imirimo.

RIB ivuga ko nibimenyekana ko ibyo bakekwaho ari ukuri, dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo urubanza rutangire.

Itegeko No. 54/2018 rihana ruswa rivuga ko umuntu uhamijwe icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu (5) na irindwi (7), n’ihazabu ingana nibura inshuro ebyiri kugeza kuri eshatu z’agaciro k’inyungu yahawe cyangwa yasabye. Itonesha mu kazi rihanwa n’igifungo cy’amezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu ibarwa hashingiwe ku nyungu yahawe binyuranyije n’amategeko. Naho gusaba cyangwa guhatira umuntu ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’igifungo cy’imyaka ibiri kugeza kuri itanu, n’ihazabu ya miliyoni imwe (1,000,000 Frw) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw).

RIB irasaba abayobozi bose bari mu nzego zitandukanye za Leta n’izigenga kwirinda gukoresha ububasha bahawe n’amategeko mu nyungu zabo bwite, cyane cyane mu buryo bwangiza uburenganzira bw’abandi, bakaba inyangamugayo mu mikorere yabo ya buri munsi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y’UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE KAMUBUGA MURI GAKENKE

Abofisiye bato 1029 bahawe amapeti, Brian Kagame n'umwe muri bo”

Ingabo z’u Rwanda muri MINUSCA zohereje impano y’ubumenyi ku banyeshuri ba Lycée Buganda

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREREYE CYUVE MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'IMITUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE BUGESHI MURI RUBAVU



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-07 20:30:47 CAT
Yasuwe: 236


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Prof-Omar-Munyaneza-wahoze-ayobora-WASAC-yatawe-muri-yombi.php