English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro  Zaria Court Kigali

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri, yafunguye ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwaremezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka Zaria Court Kigali.

Ni umushinga wutangijwe na Masai Ujiri, akaba ari nawe washinze Umuryango Giants of Africa, akaba yaramamaye muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA) aho yabaye Perezida wa Toronto Raptors.

Mu bitabiriye iki gikorwa harimo kandi Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.

“Zaria Court Kigali” ni inyubako igizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za restaurants, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa , gym na studio y’ibiganiro.

Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa. Irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.

Imirimo yo kubaka Zaria Court yatangiye muri Kanama 2023, ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 25$ asaga miliyari 36 mu mafaranga y’u Rwanda.

Zaria Court Kigali izafasha guteza imbere siporo, imyidagaduro n’ubukerarugendo, ndetse no kongera amahirwe y’akazi ku rubyiruko. Ni umushinga uzazamura isura ya Kigali nk’umujyi w’icyitegererezo ku rwego mpuzamahanga.

 

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Abakozi ba Leta mu Mujyi wa Kigali basabwe gukorera mu rugo hagati ya tariki 21 na 28 Nzeri

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-28 19:52:29 CAT
Yasuwe: 157


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yafunguye-ku-mugaragaro-Zaria-Court-Kigali.php