English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Yasabye kujyanwa Iwawa ngo areke ‘kubabarira hanze’-Uko Polisi yamusubije byabaye isomo kuri benshi

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Gicurasi 2025, ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter), hatambutse ubutumwa bwaturutse ku witwa Kwigabyanze (cyangwa Nibisazi), usaba Polisi y’u Rwanda kumufasha kujyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, aho yavuze ko ubuzima bwo hanze bumunaniye, maze abona ko yahigira imyuga yamufasha kwisanga no kwiteza imbere.

Yagize ati: “Muraho Polisi y’u Rwanda, ko mbona hanze hano ubuzima bukomeye, mwanyijyaniye Iwawa nkajya kwiyigira imyuga.”

Polisi y’u Rwanda ntiyatinze kumusubiza, mu magambo yuje ubwitonde n’inama nziza, ishimangira ko mu buzima “nta muteto”, kandi ko ahasigaye ari uguhitamo neza inzira yo kwigira.

Mu butumwa bwayo, Polisi yagize iti: “Muraho, Kwigabyanze, erega hanze aha nta muteto nshuti, naho Iwawa wabona ugezeyo bikanga. Ariko wareba uko ukomanga muri TVET ubundi ukazihangira imirimo, wabona ejo cyangwa ejo bundi ari wowe uzaba utanga akazi, ntawamenya.”

Aya magambo yahise avugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bashima uburyo Polisi yahisemo gusubiza mu buryo butanga icyizere n’inzira zisobanutse, aho guhubuka cyangwa kunenga.

Ibi bije nyuma y’uko mu Gicurasi 2024, Perezida Paul Kagame na we yibukije urubyiruko ko ubuzima busaba kugira umurongo no kugendera ku ntego, aho yagize ati: “Imyaka yanyu ntimuzayipfushe ubusa, ntimuzatete cyane, guteta ni byiza, bigushobokeye wateta, ariko na byo wajya ubiha igihe cyabyo.”

Uyu musanzu w’inama zubaka, waba uwo Perezida Kagame yatanze cyangwa uwo Polisi y’u Rwanda yagejeje kuri “Kwigabyanze”, ni ubutumwa bukangurira urubyiruko kwiyubaka, guharanira kwihangira umurimo no kureba kure.



Izindi nkuru wasoma

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE RUHANGO WAGURA KURI MAKE

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-08 12:03:13 CAT
Yasuwe: 135


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Yasabye-kujyanwa-Iwawa-ngo-areke-kubabarira-hanzeUko-Polisi-yamusubije-byabaye-isomo-kuri-benshi.php