English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

REB yasabye abarimu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside binyuze mu kwigisha amateka nyayo

Urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze mu Rwanda (REB) rwasabye abarimu kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo yayo igaragara hirya no hino mu muryango Nyarwanda.

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere tariki ya 23 Kamena 2025, ubwo REB n’abarimu bo mu Karere ka Rubavu basuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Commune Rouge, mu gikorwa ngarukamwaka kigamije gufasha abarimu kumenya amateka nyakuri y’u Rwanda.

Muri uru ruzinduko, Umuyobozi Mukuru wa REB, Nelson Mbarushimana, yavuze ko abarimu bafite inshingano zidasanzwe mu kurandura imyumvire mibi yagiye ishyirwa mu rubyiruko biciye mu burere butari bwo.

Yagize ati: "Amateka y'u Rwanda agomba kwigishwa uko ari, kuko uburezi bubi bwagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside. Uyu munsi abarimu bafite amahirwe yo guhindura amateka, bubaka urubyiruko ruzira ivangura n’amacakubiri."

Prosper Mulindwa, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yavuze ko iyo abarimu bahawe amahirwe nk’aya yo gusura inzibutso no kunguka ubumenyi, bibafasha kugira politiki nziza yo kurera neza.

Ati: “Ibi bikorwa bifasha abarimu kugira ishusho yuzuye y’amateka. Iyo umwarimu afite ubumenyi buhagije n’imitekerereze mizima, aba ari urufunguzo rwo kubaka igihugu.”

Gerard Mbarushimana uhagarariye IBUKA mu Karere ka Rubavu, yavuze ko no mu bihugu by’ibituranyi hakigaragara imyumvire ya Jenoside, kandi ko ishobora gusubira mu gihugu mu gihe abarimu batagira uruhare mu kuyikumira.

Rosie Uwingabire, umwe mu barimukazi bitabiriye uru rugendo, yavuze ko kumenya amateka ku rwego rwo hejuru bizamufasha gutanga amasomo afite ishingiro, kandi ko yababajwe bikomeye n’ibyo yumvise ku rwibutso.

Yanavuze ko yaciye bugufi nyuma yo kumva ubuhamya ku bwicanyi bwabereye kuri urwo rwibutso nkuko The New Times yabyanditse.

Ati: “Ibi bigiye kumfasha kwigisha amateka y’igihugu cyacu mu buryo bwimbitse kandi bufite ireme.”

Iki gikorwa cya REB cyagaragaje ko abarimu bafite inshingano yihariye mu kurinda u Rwanda kongera gusubira mu mateka mabi, binyuze mu burezi bushingiye ku kuri, ubumwe n’ubwiyunge.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Abikorera basabwe kuba urufunguzo rw’iterambere binyuze muri Kivu Beach Expo & Open Da

Ibyo Donald Trump yasabye Ukraine bigiye guhindura isura y’Intambara

Putin yanditse amateka i Alaska mu rugendo rwa mbere muri Amerika kuva intambara ya Ukraine yatangir

Abahoze mu Ngabo za MINUAR mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusura u Rwanda

Gasana François ukekwaho uruhare muri Jenoside yagejejwe mu Rwanda



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-24 09:15:08 CAT
Yasuwe: 270


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/REB-yasabye-abarimu-kurwanya-ingengabitekerezo-ya-Jenoside-binyuze-mu-kwigisha-amateka-nyayo.php