English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Impamvu y’ukuri itangaje yatumye Victoire afatwa n’ubushinjacyaha nyuma y’imyaka 7 arekuwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Ingabire Victoire Umuhoza, umwe mu banyapolitiki bazwi cyane mu Rwanda, akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gushaka gukuraho ubutegetsi no gushishikariza rubanda kwigomeka.

Itabwa muri yombi rye ryamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 20 Kamena 2025, nyuma y’uko ku wa Kane yari yitabye Urukiko Rukuru nk’umwe mu bavuzwe kenshi mu rubanza ruregwamo abantu icyenda baregwa gushaka guhirika ubutegetsi banyuze mu ishyaka ritaremerwa rya DALFA-Umurinzi.

Mu itangazo RIB yasohoye, yavuze ko iperereza ryatangiye ku wa 19 Kamena 2025 ku busabe bw’Ubushinjacyaha, rishingiye ku cyemezo cyafashwe n’Umucamanza w’Urukiko Rukuru ku wa 17 Kamena, aho yategetse ko Ingabire Victoire agomba kwitaba Urukiko nyuma yo kugaragarizwa uruhare rwe rukomeye mu bikorwa bivugwaho aba baregwa.

Ingabire ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB i Remera, aho ategereje kugezwa imbere y’Ubushinjacyaha ngo hakomeze iperereza ryimbitse ku ruhare rwe.

Abaregwa muri uru rubanza barimo abayoboke ba DALFA-Umurinzi, bivugwa ko bagiye bahabwa amahugurwa agamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda hadakoreshejwe intambara ariko hagamijwe imvururu mu baturage, ndetse ko Ingabire Victoire yaba yaratanze inkunga zitandukanye, zirimo amafaranga n’uburyo bwo gutanga inyigisho z’ayo mahugurwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko yari amaze imyaka irindwi arekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika muri Nzeri 2018, aho yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga mu 2013.

Ni iki cyihishe inyuma y’iyi dosiye nshya? Ese ni ukugaruka kw’uruhuri rw’ibirego yahozemo? Cyangwa hari gahunda nshya zikomeye ziri gutegurwa mu ishusho y’imitwe ya politiki itemewe mu Rwanda?



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru

Uko Mazimpaka Hervé ayoboye imyigaragambyo i Burayi isaba ko Ingabire Victoire arekurwa



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-20 09:54:15 CAT
Yasuwe: 48


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Impamvu-yukuri-itangaje-yatumye-Victoire-afatwa-nubushinjacyaha-nyuma-yimyaka-7-arekuwe.php