Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi
Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi y’icyo gihugu mu mihanda y’i Nairobi, umuntu umwe amaze kuhasiga ubuzima, abarenga 20 barakomereka.
Ni imyigaragambyo yubuye kuva mu cyumweru gishize, ahanini itewe n’urupfu rwa Albert Ojwang, umusore w’imyaka 31 wari uzwi ku mbuga nkoranyambaga akajya ahanengera Polisi y’icyo gihugu.
Uyu yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena 2025, ubwo Polisi yamushinjaga kuyiharabika akoresheje imbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Polisi yatangaje ko yishwe n’ibikomere yatewe no gukubita umutwe ku rukuta rwo muri kasho, gusa ibizamini byo kwa muganga (autopsy) byagaragaje ko yishwe n’ikintu yakubiswe.
Ni urupfu rwakangaranyije abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Perezida w’Igihugu, William Ruto, na we atangaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu musore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu,
Yagize ati “Nk’Abanyakenya benshi kandi by’umwihariko nk’umubyeyi, nakiriye inkuru y’urupfu rwa Albert Ojwang n’umubabaro mwinshi.”
Nyuma y’uru rupfu, urubyiruko ruzwi nka ‘Gen Z’ rwongeye kwirara mu muhanda rusaba ko abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musore bafungwa.
Abapolisi babiri baje gufungwa ndetse na Eliud Lagat wari Umuyobozi wa Polisi wungirije yaje kwegura, akaba yarashyirwaga mu majwi nk’uwatanze itegeko.
Mu myigaragambyo yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, Abapolisi bamishe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya.
Imyigaragambyo yaje gupfiramo umuntu umwe, abandi 20 barakomereka. Umuvugizi wa Polisi, Muchiri Nyaga, yavuze ko umupolisi warashe uwo musivili yatawe muri yombi.
Abapolisi n’urubyiruko rwa Kenya baherukaga gucakirana mu mihanda mu mwaka wa 2024 ubwo binubiraga itegeko ry’umusoro ryari rigiye kujyaho. Iyi myigaragambyo byavuzwe ko yapfiriyemo abantu 60.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show