English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi

Urubyiruko ruzwi nk ‘Aba-Gen Z’ muri Kenya rwongeye guhangana na Polisi y’icyo gihugu mu mihanda y’i Nairobi, umuntu umwe amaze kuhasiga ubuzima, abarenga 20 barakomereka.

Ni imyigaragambyo yubuye kuva mu cyumweru gishize, ahanini itewe n’urupfu rwa Albert Ojwang, umusore w’imyaka 31 wari uzwi ku mbuga nkoranyambaga akajya ahanengera Polisi y’icyo gihugu.

Uyu yatawe muri yombi tariki ya 7 Kamena 2025, ubwo Polisi yamushinjaga kuyiharabika akoresheje imbuga nkoranyambaga.

Nyuma y’iminsi ibiri atawe muri yombi, Polisi yatangaje ko yishwe n’ibikomere yatewe no gukubita umutwe ku rukuta rwo muri kasho, gusa ibizamini byo kwa muganga (autopsy) byagaragaje ko yishwe n’ikintu yakubiswe.

Ni urupfu rwakangaranyije abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida w’Igihugu, William Ruto, na we atangaza ko yashenguwe n’urupfu rw’uyu musore wari impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu,

Yagize ati “Nk’Abanyakenya benshi kandi by’umwihariko nk’umubyeyi, nakiriye inkuru y’urupfu rwa Albert Ojwang n’umubabaro mwinshi.”

Nyuma y’uru rupfu, urubyiruko ruzwi nka ‘Gen Z’ rwongeye kwirara mu muhanda rusaba ko abagize uruhare mu rupfu rw’uyu musore bafungwa.

Abapolisi babiri baje gufungwa ndetse na Eliud Lagat wari Umuyobozi wa Polisi wungirije yaje kwegura, akaba yarashyirwaga mu majwi nk’uwatanze itegeko.

Mu myigaragambyo yabaye ku wa Kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025, Abapolisi bamishe ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya.

Imyigaragambyo yaje gupfiramo umuntu umwe, abandi 20 barakomereka. Umuvugizi wa Polisi, Muchiri Nyaga, yavuze ko umupolisi warashe uwo musivili yatawe muri yombi.

Abapolisi n’urubyiruko rwa Kenya baherukaga gucakirana mu mihanda mu mwaka wa 2024 ubwo binubiraga itegeko ry’umusoro ryari rigiye kujyaho. Iyi myigaragambyo byavuzwe ko yapfiriyemo abantu 60.



Izindi nkuru wasoma

Bugingo Hakim yerekeje muri APR FC nyuma yo kwigaragaza muri Rayon Sports

Benitha, Valentine, Prince na Gloire biteguye guhangana n’ibihangange bya Afurika muri Maroc

Uko impanuka yo muri Ngororero yongeye kugaragaza uburangare nyuma yo gukomerekeramo 4

Hatangajwe gahunda y’ingendo z’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko

Impanuka ya 3 mu cyumweru kimwe ku modoka z’amashanyarazi za Volcano: Ese ni iki kiri kubitera?



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-18 14:33:28 CAT
Yasuwe: 39


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Urubyiruko-ruzwi-nk-AbaGen-Z-muri-Kenya-rwongeye-guhangana-na-Polisi.php