English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Inkuru iteye ubwoba!: Uko umugabo yacaniriye umuhoro kugeza utukuye maze agashiririza umwana we

Mu gikorwa giteye ubwoba n'agahinda, umugabo w’imyaka 44 wo mu murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza yemeye ko yatwitse umwana we w’imyaka itanu akoresheje umuhoro yabanje gushyushya, amuhora gusa ko yakoze mu nkono y’ibishyimbo.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2025 mu mudugudu wa Gihama, Akagari ka Mbuye. Amakuru aturuka mu Bushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye agaragaza ko uyu mugabo yakoresheje umuhoro yashyize mu ziko, agashiririza umwana ku kaboko, ku ntoki, mu kiganza no ku rutugu.

Mu ibazwa rye, ukekwaho icyaha yemeye ko ari we wabikoze, anasaba imbabazi, avuga ko yabikoze "amuteye umujinya" kubera ko yageze ku nkono y’ibishyimbo.

Icyo Itegeko Ribivugaho

Itegeko No 71/2018 ryo ku wa 31 Kanama 2018 rigena ibihano bikomeye ku muntu uhohotera umwana cyangwa umuhana mu buryo bwamugiraho ingaruka mbi, haba ku mubiri cyangwa ku mutima.

Ingingo ya 28 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese uha umwana ibihano biremereye cyangwa bitesha agaciro aba akoze icyaha, agahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 kugeza kuri 3, n’ihazabu ya 200,000 Frw kugeza kuri 300,000 Frw.

Ariko kandi, iyo ibihano byahawe umwana bimugiraho ubumuga, igihano gishobora kugera ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7 na 10, n’ihazabu ishobora kugera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gihe icyaha cyahitana umwana, igihano kiba ari igifungo cya burundu.

Ibi bikorwa bikomeje kwibutsa abanyarwanda ko ihohoterwa rikorerwa abana rikiri ikibazo gikomeye mu muryango nyarwanda. Abaturanyi n'abatangabuhamya bavuga ko bababajwe bikomeye n’uru rugomo rwakorewe umwana, bagasaba ubutabera bukwiye no kwigisha ababyeyi indangagaciro z’urukundo no kwihangana.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Inkuru iteye ubwoba!: Uko umugabo yacaniriye umuhoro kugeza utukuye maze agashiririza umwana we

Uko TG Omori yamaze imyaka itanu akorera ubusa

APR FC imaze kurangizanya n’abakinnyi 3 bakomeye

Inkuru irambuye: Kera kabaye Adel Amroush utoza Amavubi yahishuye byinshi kuri Sahabo na York

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-21 15:25:39 CAT
Yasuwe: 43


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Inkuru-iteye-ubwoba-Uko-umugabo-yacaniriye-umuhoro-kugeza-utukuye-maze-agashiririza-umwana-we.php