Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC
Ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’umutoza mushya witwa Abderrahim Taleb nyuma y’igihe batandukanye na Darko Novic.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 kamena 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’umutoza mushya witwa Abderrahim Taleb.
Ni amakuru UKWELITIMES ikesha umunyamakuru witwa Bruno Taifa Kalisa usanzwe ukurikiranira hafi ikipe ya APR FC cyane. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Marocco ndetse ni n’umwe mu bafite ibigwi mu mupira w’amaguru muri Afurika.
Kugeza ubu ntabwo turamenya igihe yasinye muri APR FC ariko mu bigwi bye ntabwo ajya atinda mu makipe kuko aho yamaze imyaka myinshi ni ibiri gusa.
Abderrahim Taleb ni umutoza w’imyaka 61 kuko yavutse tariki 10 Nzeri 1963. Uyu mutoza ni umunyabigwi cyane kuko amwe mu makipe akomeye muri Afurika menshi yarayatoje.
Uyu mugabo yavukiye mu gihugu cya Marocco mu mujyi wa Casablanca. Abderrahim Taleb yatoje amakipe akomeye arimo Far Rabat yo muri iki gihugu cy’iwabo n’ubundi.
Andi makipe uyu mugabo yatoje arimo Berkane Reinassance kuva 2012 kugeza 2013. Taleb yahise yerekeza muri Waydad Casablanca kuva 2013 kugeza 2014. Andi makipe akomeye yatoje arimo Ittihad of Tangier ndetse na Difaa Of El Jadid hamwe na FAR Rabat.
Uyu mutoza yatwaye CAF Champions League ubwo yatozaga Waydad Casablanca. Uyu mugabo amenyekanye akurikiye abakinnyi bivugwa ko bamaze gusinya barimo Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe ndetse na Ombarenga Fitina urimo kuvugwa.
Inkuru dukesha UKWELITIMES
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show