English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze kurangizanya n’umutoza mushya witwa Abderrahim Taleb nyuma y’igihe batandukanye na Darko Novic.

Kuri uyu wa mbere tariki 16 kamena 2025, nibwo hagiye hanze amakuru avuga ko ikipe ya APR  FC yamaze kurangizanya n’umutoza mushya witwa Abderrahim Taleb.

Ni amakuru UKWELITIMES ikesha umunyamakuru witwa Bruno Taifa Kalisa usanzwe ukurikiranira hafi ikipe ya APR FC cyane. Uyu mutoza ukomoka mu gihugu cya Marocco ndetse ni n’umwe mu bafite ibigwi mu mupira w’amaguru muri Afurika.

Kugeza ubu ntabwo turamenya igihe yasinye muri APR FC ariko mu bigwi bye ntabwo ajya atinda mu makipe kuko aho yamaze imyaka myinshi ni ibiri gusa.

Abderrahim Taleb ni umutoza w’imyaka 61 kuko yavutse tariki 10 Nzeri 1963. Uyu mutoza ni umunyabigwi cyane kuko amwe mu makipe akomeye muri Afurika menshi yarayatoje.

Uyu mugabo yavukiye mu gihugu cya Marocco mu mujyi wa Casablanca. Abderrahim Taleb yatoje amakipe akomeye arimo Far Rabat yo muri iki gihugu cy’iwabo n’ubundi.

Andi makipe uyu mugabo yatoje arimo Berkane Reinassance kuva 2012 kugeza 2013. Taleb yahise yerekeza muri Waydad Casablanca kuva 2013 kugeza 2014. Andi makipe akomeye yatoje arimo Ittihad of Tangier ndetse na Difaa Of El Jadid hamwe na FAR Rabat.

Uyu mutoza yatwaye CAF Champions League ubwo yatozaga Waydad Casablanca. Uyu mugabo amenyekanye akurikiye abakinnyi bivugwa ko bamaze gusinya barimo Ngabonziza Pacifique, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe ndetse na Ombarenga Fitina urimo kuvugwa.

Inkuru dukesha UKWELITIMES



Izindi nkuru wasoma

Icyo wamenya ku mutoza wumvikanye na APR FC

Umugabo yasabye gusezerana n’umugeni we mu irimbi – Icyo yabwiye Padiri cyavugishije benshi

Uwatozaga ikipe ikomeye hano mu Rwanda yemejwe nk’umutoza mushya wa Rayon Sports

Ibyo wamenya mbere y’umukino wa nyuma wa Europa League

Icyo Kiliziya Gatorika yatangaje nyuma yuko RGB ihagaritse amasengesho yo kwa Yezu Nyirimpuhwe



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-16 17:11:46 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyo-wamenya-ku-mutoza-wumvikanye-na-APR-FC.php