English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda

Mu gihe benshi bari bamenyereye ko indangamuntu ihabwa umuntu ugejeje ku myaka 16, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA) kiratangaza ko guhera muri Nyakanga 2025, kizatangira igerageza ryo gutanga irangamuntu nshya y’ikoranabuhanga izajya ihabwa abantu bose harimo n’abana b’impinja.

Iyi ndangamuntu nshya ni igice cy’ivugururwa rikomeye rigiye gukorwa mu rwego rwo kunoza uburyo bwo kumenya no gutanga serivisi zishingiye ku makuru y’irangamuntu, hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho kandi ryizewe.

Umuyobozi Mukuru wa NIDA, Mukesha Josephine, yatangaje ko iyi ndangamuntu izaba iri mu buryo butatu butandukanye:

§  Ikarita ifatika (carte physique), isa n’isanzweho ariko ifite umutekano urushijeho.

§  Umubare wihariye (Unique Identifier), uzajya ugaragaza umuntu mu buryo bwihariye ariko utagaragaza ibisobanuro bye bwite.

§  Ikoranabuhanga rishingiye ku bipimo by’umubiri (nk’amashusho y’uruhanga, ibikumwe n’ibindi bimenyetso byihariye).

Ibi byose bizakorwa mu buryo buhuye na gahunda ya Leta yo gukoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi.

Nta mwana uzongera gutegereza imyaka 16

Mukesha yagize ati: “Uyu munsi twatangaga irangamuntu ku bantu bafite imyaka cumi n’itandatu kuzamura, ariko kuri ino nshya, tuzayitanga kuva ku muntu akivuka.”

Ibi bivuze ko n’umwana w’amezi make, uvuye kwa muganga, azajya ahita ashyirwa muri sisitemu kandi agahabwa irangamuntu. Byitezwe ko bizafasha mu gucunga neza imibare y’abaturage, gufasha abana kubona serivisi za Leta hakiri kare, no gukumira ibibazo by’ubuziranenge bw’amakuru y’abaturage.

Nta makuru agaragaza igitsina cyangwa imyaka

Itandukaniro rikomeye riri hagati y’iyi ndangamuntu nshya n’iyasanzwe, ni uko nta makuru agaragaraho y’igitsina, imyaka cyangwa ubwenegihugu. Ubusanzwe, indangamuntu y’u Rwanda yashoboraga kugaragaza niba uyifite ari umugabo cyangwa umugore, ndetse bikaba byanashingirwagaho mu kumumenya.

Mukesha ati: “Ubu turashaka ngo umubare w’irangamuntu ube udafite icyo usobanura kuri nyirayo. Uzaba ari ‘random number’ [umubare utunguranye] udafite icyo uvuga kuri nyirayo, bityo bikarinda ibibazo bijyanye n’irondaruhu, irondoko cyangwa ivangura iryo ari ryo ryose.”

Abazahabwa iyi ndangamuntu ni bande?

Uretse Abanyarwanda basanzwe, iyi ndangamuntu nshya izahabwa n’abandi bantu bari ku butaka bw’u Rwanda barimo:

§  Abana bavutse mu Rwanda, barimo n’abatoraguwe badafite ababyeyi

§  Abimukira n’abanyamahanga bari mu gihugu ku gihe gito

§  Abahawe ubuhungiro n’impunzi

§  Abaturage basanzwe bashaka irangamuntu ivuguruye

Igihe bizatangirira

NIDA itangaza ko ibikorwa remezo byose bikenewe mu gutanga iyi ndangamuntu bimaze kugera kuri 90%. Ibikoresho byifashishwa mu gufata ibipimo ndangamiterere by’abantu (biometrics) biri kugera mu gihugu, kandi igerageza rya mbere rizatangira muri Nyakanga 2025, mu gihe gutanga ku mugaragaro bizatangira muri Kanama.

Iyi ndangamuntu nshya izaba igikoresho gikomeye mu gutanga serivisi nk’ubuvuzi, uburezi, ubwisungane mu kwivuza, gufata umwenda muri banki, ndetse no mu gutora cyangwa kwitabira gahunda za Leta. Bizatuma umuntu umwe amenyekana mu buryo budashidikanywaho kandi hirindwe kwihinduranya amazina cyangwa gukoresha irangamuntu z’impimbano.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

U Rwanda rwifatanyije na Qatar nyuma y’igitero cya Misile Iran yarashe ku Kigo cya Gisirikare

Uko isoko rya Gisenyi rigiye gufungura imiryango nyuma y’imyaka 14 y’amacenga (Amafoto)

Kivu y’Amajyepfo mu marira n’amaraso: M23 na Wazalendo mu ntambara nshya y’amabombe

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Kigali-Gakenke, ubu nturi nyabagendwa

Izajya ihabwa n’abakivuka:Iby’ingenzi wamenya ku irangamuntu nshya igiye kujya itangwa mu Rwanda



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-06-17 11:58:10 CAT
Yasuwe: 423


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Izajya-ihabwa-nabakivuka-Ibyingenzi-wamenya-ku-irangamuntu-nshya-igiye-kujya-itangwa-mu-Rwanda.php