English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Umutekano ukomeje kuba ingume mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho imirwano ikaze yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Werurwe 2025 hagati y’umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu duce twa Shabunda na Mutakato, mu bilometero 27 uvuye ku mujyi wa Walikale.

Amakuru aturuka mu batuye muri aka gace yemeza ko n’ubwo M23/AFC yari yatangaje ko iri mu bikorwa byo kwimurira ingabo zayo ahandi, kugeza ubu igicumbi cy’uyu mutwe kiracyari i Walikale. Byongeye kandi, hari amakuru yemeza ko kuri uyu wa Mbere, uyu mutwe waba wongeye kwakira inkunga y’inyongera mu bikoresho bya gisirikare n’abarwanyi, binyuze ku ndege ebyiri zabashije kugwa ku kibuga cy’indege cya Kigoma.

Abasesenguzi ndetse n’abagize sosiyete sivile muri aka gace bakomeje gutunga agatoki iki gikorwa cya M23, bavuga ko bishobora gukomeza guteza umutekano mucye n’imvururu mu duce twa Walikale na Masisi.

Iki kibazo kibaye mu gihe ibiganiro bigamije gushaka amahoro muri aka karere bikomeje, aho impande zitandukanye zikomeje gusaba ko imitwe yitwaje intwaro yashyira hasi intwaro hagashakwa ibisubizo binyuze mu nzira ya dipolomasi.



Izindi nkuru wasoma

Umutekano ukomeje kuba ingume: Ibyaranze imirwano ikaze yabereye i Walikale

Ibyaranze umukino: Musanze na Bugesera zegukanye shampiyona ya Sitting Volleyball 2024-2025

M23 yarekuye Walikale

M23 ikomeje gufata ibice byo muri Teritwari ya Walikale ku muvuduko udasanzwe

Gen Muhoozi yaganiriye n’abanyeshuri ba Nyakinama ku cyerekezo cy’umutekano wa Afurika



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-24 18:41:07 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umutekano-ukomeje-kuba-ingume-Ibyaranze-imirwano-ikaze-yabereye-i-Walikale.php