English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volodymyr Zelensky  ashaka intwaro zirimo imodoka za gisirikare n’ibifaru aho kuba abasirikare.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko byashoboka ko agabanya umubare w’abinjira mu gisirikare ku itegeko mu gihe amahanga yamuha intwaro zihagije.

Mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Ingabo w’u Budage, Boris Pistorius, tariki 14 Mutarama, Zelensky yashimangiye ko ikibazo cy’ingutu Ukraine ifite mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya ari ibikoresho bidahagije birimo imodoka z’intambara; aho kuba umubare w’abasirikare.

Zelensky yavuze ko abasirikare be bose bagomba kubanza kubonerwa ibikoresho bihagije mbere yo kugabanya abinjira mu gisirikare.

Ati “Dufite Burigade zirenga 100 ku rugamba kandi buri wese akeneye intwaro, ariko dufite ikibazo cy’uko tudafite ibikoresho bihagije cyane cyane imodoka za gisirikare, ibifaru n’ibindi byinshi bikenerwa mu ntambara.”

Yongeyeho ko buri mutwe w’abasirikare babo uhanganye n’ikibazo cyo kubura ibikoresho kuko n’ibyo bafite kubyitaho bigoye.

 Ati “Turi kureba uburyo twakongera ingano y’ibikoresho mbere yo kongeramo umubare w’ingabo.”

Donald Trump yaciye amarenga ko najya ku butegetsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitazongera gutera inkunga Ukraine mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya kuva tariki ya 24 Gashyantare 2022.



Izindi nkuru wasoma

Nyanza: Impanuka y’imodoka yahitanye abantu Batatu, abandi Bane barakomereka.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Volodymyr Zelensky ashaka intwaro zirimo imodoka za gisirikare n’ibifaru aho kuba abasirikare.

Kamonyi- Musambira: Habereye impanuka ikomeye cyane aho imodoka ya RFTC yasekuranye na Vigo.

Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-15 16:05:20 CAT
Yasuwe: 18


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volodymyr-Zelensky--ashaka-intwaro-zirimo-imodoka-za-gisirikare-nibifaru-aho-kuba-abasirikare.php