English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rubavu: Polisi yafashe imodoka zo muri DRC zipakiye imyenda n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mutarama, yafatiye mu karere ka Rubavu, imodoka ebyiri zari zipakiye magendu y’imyenda ya caguwa, amavuta yo kwisiga yangiza uruhu bakunze kwita 'mukorogo' n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.

Mu bafashwe harimo umushoferi w’imwe muri izo modoka zo mu bwoko bwa Noah zari zambaye purake yo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yari ipakiye amabaro 25 y’imyenda ya caguwa.

Hafashwe kandi indi ipakiye amapaki 604 y’amavuta yangiza uruhu, amapaki 72 y’inzoga za likeri zo mu bwoko bwa leffe blonde, amapaki 216 ya red bull, amapaki 20 ya red wine, amapaki 24 ya camino whisky, amapaki 24 ya smirnoff ndetse n’amapaki 3 y’amata ya Nido, uwari uyitwaye yahise yiruka agacika.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yemeje aya makuru y’ifatwa ry’uyu mushoferi n’ibicuruzwa bya magendu byari bipakiye mu modoka ebyiri, biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati “Hagendewe ku makuru yizewe yatanzwe n’abaturage ko mu mudugudu wa Rurembo, akagari ka Byahi mu murenge wa Rubavu hapakirirwa magendu zizanwa n’abazikoreye ku mutwe bazikuye hakurya y’umupaka, abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu berekejeyo, bakihagera umushoferi umwe arabikanga ahita yiruka aracika, hafatwa mugenzi we wari utwaye indi modoka.”

Uwafashwe yemeye ko biriya bicuruzwa byambutswa mu buryo bwa magendu n’abantu babikura mu gihugu cy’abaturanyi babyikoreye ku mutwe.

Hanyuma nabo bakabipakira mu modoka, bakabishyikiriza ba nyirabyo bakorera mu mujyi wa Kigali ari naho bigurishirizwa, batigeze bashaka kugaragaza imyirondoro yabo n’uko babishyura; kandi ko ari ubwa kabiri abifatiwemo.

Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Gisenyi, imodoka na magendu zari zipakiye bishyikirizwa ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA), ishami rya Rubavu, mu gihe hagikomeje gushakishwa umushoferi watorotse n’abandi bafite uruhare muri ubu bucuruzi bunyuranyije n’amategeko.



Izindi nkuru wasoma

Ikihishe inyuma y’ifungwa ry’amashuri yose muri Sudani y’Epfo.

Rubavu: Rwanda NGO Forum ije nk’umusemburo mu kurwanya Malariya, Igituntu na SIDA.

U Rwanda rusaba RDC gushyigikira inzira z’amahoro muri Congo. Ibyo Amb. Ernest yeretse Loni.

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Mbappé yatsinze hat-trick, Real Madrid isezerera Manchester City muri Champions League.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-16 08:58:27 CAT
Yasuwe: 119


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rubavu-Polisi-yafashe-imodoka-zo-muri-DRC-zipakiye-imyenda-nibindi-bicuruzwa-bya-magendu.php