Rutsiro: Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa.
Imanizabayo Solange w’imyaka 29 wonsaga uruhinja rw’amezi icyenda, yakubiswe n’inkuba ahita apfa, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro.
Uyu mubyeyi asize urwo ruhinja n’undi mwana w’imyaka irindwi, ariko bivugwa ko yababyaye nta mugabo yari yarashatse.
Umuturage wari wugamye imvura mu rugo ruturanye n’urw’inkuba yakubitiyemo uwo mugore, avuga ko yamukubise na we yugamye imvura kuko yari uwo mu Mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Kavumu muri uyu Murenge wa Ruhango.
Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Bisangabagabo Sylvestre, yavuze ko uwo mwana w’amezi 9 yasize yahise ahabwa nyirakuru ufite imyaka 65 ngo amwuteho.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Murunda.
MINEMA igaragaza ko mu mwaka wa 2020 inkuba zabaruwe ari 204 zihitana abantu 46, zikomeretsa abantu 182 ndetse zangiza amazu 11.
Amabwiriza yo kwirinda inkuba asaba abantu kugama mu nzu aho kuba munsi y’ibiti, kwirinda kujya mu mazi igihe imvura igwa, kwirinda gutwara ibyuma no kubikoraho ndetse no kwirinda kugenda ku binyabiziga nk’amagare n’amapikipiki mu gihe cy’imvura irimo imirabyo n’inkuba, kwirinda gukoresha ibintu byose bikenera umuriro w’amashanyarazi mu gihe cy’imvura irimo inkuba.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show