English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: Police WVC yatangiye nabi mu mikino nyafurika

Ikipe ya Police Women Volleyball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, yatangiye yitwara nabi itsindwa n’ikipe ya Kenya Pipeline amaseti 3-1 mu mukino wabo wa mbere wo mu itsinda rya kane.

Ni umukino utari woroshye ku bakobwa b’umutoza Hatumimana Christian, kuko batsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-10, ibintu bidakunze kubaho kuri iyi kipe izwiho ubuhanga n’uburambe mu marushanwa mpuzamahanga.

Police WVC irasabwa gutsinda imikino yose isigaye kugira ngo yizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza. Umukino ukurikiyeho uraba kuri uyu wa gatandatu, aho Police izacakirana na Descartes VC yo muri Côte d’Ivoire, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6PM) ku masaha ya Nigeria, ni saa moya z’umugoroba ku isaha y’i Kigali.

Mu gihe Police yatsinzwe, APR Women Volleyball Club yo yatangiye neza, itsinda Carthage VC yo muri Tunisia amaseti 3-1, bikaba byongereye amahirwe yayo yo kuza ku mwanya wa mbere mu itsinda. APR izongera kujya mu kibuga kuri uyu wa gatandatu ikina na Mayo Kani Evolution yo muri Cameroun ku isaha ya saa sita z’amanywa (7PM ku isaha y’u Rwanda).

Iyi mikino iri kubera i Abuja muri Nigeria, yatangiye ku itariki ya 3 Mata 2024 ikazasozwa ku wa 14 Mata 2024.



Izindi nkuru wasoma

Rukotana asubije abamuvuze nabi binyuze muri Alubumu ye nshya ‘Imararungu’ yamuzuye

Ibanga rikomeye ryavugiwe i Paris hagati ya Perezida Kagame na Macron ryatangiye gusakara

Volleyball: APR WVC yihanije bikomeye cyane Police WVC

Igitego cya Kirongozi cyahesheje Police FC umwanya wa Gatatu mu Gikombe cy’Amahoro 2025

Uko umuhanzi ukunzwe cyane muri Uganda bamumenye agahanga azizwa kuvuga nabi Bobi Wine



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-05 09:45:28 CAT
Yasuwe: 89


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-Police-WVC-yatangiye-nabi-mu-mikino-nyafurika.php