English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere

Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Dr. Akinwumi Adesina wabaye Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), uri mu Rwanda mu nama yiga ku isesengura ry’Ubukungu bw’Isi.

Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, avuga ko “muri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Dr. Akinwumi Adesina, Perezida ucyuye Igihe wa Banki Nyafurika itsura Amajyambere.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko Dr. Akinwumi Adesina ari mu Rwanda yitabiriye Inama Ngarukamwaka izwi nka Annual Conference on Global Economic Analysis, yiga ku isesengura ry’Ubukungu bw’Isi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bikomeza bivuga ko Perezida Kagame na Dr. Akinwumi Adesina bagiranye ikiganiro “kibanze ku mikoranire ibyara inyungu hagati y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, ndetse n’imikoranire myiza mu nzego z’ingenzi ku buyobozi bwa Dr. Akinwumi Adesina.”

Dr. Akinwumi Adesina, Umunya-Nigeria wabaye Perezida wayoboye (AfDB) akarangiza manda ze ebyiri, yabonye umusimbura mu mpera z’ukwezi gushize, ari we Umunya-Mauritanie Sidi Ould Tah watorewe mu nama ngarukamwaka y’iyi Banki yabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.



Izindi nkuru wasoma

Perezida wa Mozambique ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi

Isasu rigomba kugenda ryanditseho izina ry’uwo rigenewe-Perezida Kagame

Perezida Kagame yitabiriye inama yahuje Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma za EAC na SADC

Perezida Kagame yakiriye Abepisikopi Gatolika bitabiriye Inama ya SECAM

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Zaria Court Kigali



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-26 15:43:24 CAT
Yasuwe: 209


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Kagame-yakiriye-Dr-Akinwumi-wayoboye-Banki-Nyafurika-Itsura-Amajyambere.php