Sinzi aho APR FC na Police FC zihagaze! - Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru
Umunya-Tunisia utoza ikipe ya Rayon Sports, Afhamia Lotfi, yatangaje ko atazi uko amakipe bahanganye ahagaze ahubwo bazabibona Shampiyona itangiye.
Ni mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa Gatanu tariki 18 Nyakanga 2025, Afhamia Lotfi agaruka ku birimo kwibazwa cyane n’abakunzi ba Rayon Sports.
Afhamia Lotfi yagarutse ku myiteguro ya Rayon Sports mu gihe cy’ibyumweru 3 iyi kipe imaze ikora.
Yagize ati "Turimo turakora dufite intego, kandi Imana niyo izadufasha. Turi gukora dushishikaye, ariko hari abakinnyi bamwe na bamwe bataragera hano. Ndababwiza ukuri, turacyategereje bamwe mu bakinnyi barimo n’umukinnyi wo hagati n’umukinnyi w’inyuma w’umunya-Sénégal. Turacyashaka bamwe mu bo twari twateganyije."
Agaruka ku mikino nyafurika n’uko ikipe iyiteguye
Yagize ati “Dufite imikino y’amarushanwa nyafurika mu mezi ari imbere ya CAF. Tuzagerageza kubera Imana, dushyiremo imbaraga ngo dutsinde tugere mu matsinda. Ariko si ibintu byoroshye, tuzaba duhanganye n’amakipe akomeye ya Tunisia, Marocco na Misiri. Tugomba kugira ikipe ikomeye. Rayon Sports ni ikipe izwi muri Afurika, tugomba kubihesha ishema.”
Lotfi agaruka kuri Drissa Kouyate urimo kugarukwaho cyane bitewe nuko arimo kwitwara mu myitoza kugeza ubu.
Yagize ati “Umuzamu mushya twazanye ni mpuzamahanga w’Umunya-Mali. Ni umukinnyi ukiri muto ariko arakora cyane. Sinzi impamvu abantu bamuvuga nabi. Ntabwo twigeze tugaruka ku kibazo cy’abazamu mu myaka yashize, ariko ubu abantu bose baramuvuga. Turabasaba kumushyigikira aho kumuca intege. Twamuhisemo twabitekerejeho. Icy'ingenzi n’uko akora, atanga ibyo ashoboye kandi turi kumufasha gukura.”
Uyu mutoza agaruka ku mukino bazahuramo na Yanga SC
Yagize ati “Umukino wa Yanga ni uwo kudutera imbaraga, ariko ntabwo tuzarebera aho ngaho urwego rw’ikipe. Imikino ikomeye ni iyo dukina na Marine FC, Etoile, Muhazi United n’izindi ziri mu kiciro kimwe. Tugomba kwitwararika mu mikino iciriritse, kuko niyo yatumye Rayon itegukana igikombe umwaka ushize.”
Uyu munya Tunisia watoje Mukura Victory Sports, yavuze kuri APR FC na Police FC bisa nkaho bazaba bahanganye umwaka utaha w’imikino.
Yagize ati “Sinzi aho APR FC ihagaze cyangwa ibyo Police FC yakoze, ariko ubu buri wese ari kwitegura mu ibanga. Nta wakwemeza ngo turi ku mwanya wa mbere cyangwa uwa kabiri. Tuzabibona igihe shampiyona izaba itangiye, tureba abakinnyi buri kipe yaguze.”
Rayon Sports irategura iki mu myiteguro ya shampiyona?
Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru yatangaje ko imyitozo igiye kuza izaba ari iy’imbaraga cyane ndetse no kwiga amayeri azajya akoresha.
Yagize ati “Dufite icyumweru kirenga dukora imyitozo y’imbaraga, ariko imyitozo y’amayeri ntabwo iratangira neza kubera abakinnyi bataruzura. Hari n’abandi bari mu nzira baza. Icyumweru gitaha turateganya gutangira imyitozo irambuye ndetse n’umwiherero.”
Uyu mutoza yemeje imvune ya Rushema Chris ndetse atangaza ko ibya Nsabimana Aimable atabizi.
Yagize ati “Rushema Chris afite imvune ntoya, muganga yamusabye kuruhuka. Nsabimana Aimable, sinzi aho ahagaze neza n’ubuyobozi, ariko njye nta kibazo mfitanye na we. Hari abakinnyi barimo Youssou Diagne n’abandi bitezwe kwiyongera mu bwugarizi.”
Abafana Bitege iki kuri iyi kipe yabo?
Lotfi yavuze ko hari icyizere cyo kwitwara neza kuko yo baba nta cyizere ntabwo bari bwemere kuza
Yagize ati “Nibura twebwe dufite icyizere, iyo tutakigira ntabwo twari kuba turi hano. Dufite icyizere kandi turakora uko dushoboye. Nta mukinnyi twaguze miliyoni ngo abantu batekereze ko ibintu bitagenda neza, ahubwo tugomba gushyigikirana.”
Kugeza ubu Rayon Sports iracyari ku isoko ndetse bivugwa ko abakinnyi barimo Emery Bayisenge na Niyonzima Olivier Sefu bamaze gusinya nk’abakinnyi b’iyi kipe. Hategerejwe abarimo Bigirimana Abedi bivugwa ko ategereje amafaranga kuko bamaze kumvikana.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show