APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2
Ikipe ya APR FC yongeye kugorwa no kubona Insinzi mu irushanwa ry’Inkera y’Abahizi nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium.
Uyu mukino wari ukomeye kuva ugitangira, aho amakipe yombi yagaragaje imbaraga mu kwigaragaza imbere y’abafana. Police FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa mbere w’igice cya mbere, ikomeza gushyira igitutu kuri APR FC yari igihuzagurika mu kibuga.
Nubwo APR FC yaje kubona uburyo bwo kwishyura ibitego bibiri, Police FC yongeye gukomera ku mukino, itsinda igitego cya gatatu cyabaye nk’icyashimangiye intsinzi yayo. Ibi byatumye umukino urangira ari ibitego 3 kuri 2.
Iyi ntsinzi yahesheje Police FC amanota atatu ya mbere muri iri rushanwa ritegura umwaka w’imikino wa 2025/2026, mu gihe APR FC yo ikomeje kugorwa kuko ari umukino wa kabiri wikurikiranya itsindwa, bigatuma nta nota na rimwe ifite.
Abatoza b’aya makipe bombi bavuze ko iri rushanwa ari isuzuma rikomeye rituma bamenya aho bakosora mbere y’uko Shampiyona nyirizina itangira.
Inkera y’Abahizi ikomeje gukinwa muri Kigali Pele Stadium, ikaba yitabiriwe n’amakipe akomeye mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino.
Inkera y’Abahizi ni irushanwa ry’amakipe akomeye rigamije kwitegura umwaka mushya w’imikino, rikabera abakunzi b’umupira w’amaguru umwanya mwiza wo kubona aho amakipe yabo ahagaze mbere y’uko shampiyona itangira.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show