English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Volleyball: APR WVC yihanije bikomeye cyane Police WVC

Ikipe ya APR Women Volleyball Club yagaragaje ubushongore bwayo mu mukino wa mbere wa kamarampaka yo guhatanira igikombe cya shampiyona y’abagore, itsinda Police WVC amaseti 3-0 mu mukino wakinwe tariki 02 Gicurasi 2025, muri Petit Stade i Remera.

Ni umukino wari witezwe na benshi kubera amateka aheruka agaragaza uburyo APR WVC yagiye ineshwa na Police WVC, ariko kuri iyi nshuro ibintu byahinduye isura. APR WVC yagaragaje ubushake n’ubukaka, itsinda amaseti ku manota 25-23, 26-24 na 25-20. Iyi ntsinzi yatumye iyi kipe igira icyizere cyo kwegukana igikombe kuko isigaje gutsinda gusa umukino umwe ngo igitware.

Police WVC yahuye n’umunsi utayigendekeye neza, ibura amahirwe yo kwihagararaho muri uyu mukino, ibintu bishobora no kubangamira icyizere cyayo cyo kongera kwegukana shampiyona.

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya Kepler WVC yongeye gutsinda RRA WVC amaseti 3-1, ishyira umukono ku nzozi zo kwegukana uwo mwanya kuko nayo isigaje umukino umwe gusa.

Mu bagabo, ikipe ya REG VC yatsinze Kepler VC mu mukino wa mbere wo guhatanira umwanya wa gatatu, mu gihe Police VC yatsinze APR VC, itangira urugamba rwo kwegukana igikombe neza. Umunsi wa kabiri w’iyi mikino uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, aho ikipe izongera gutsinda izahita yegukana igikombe. Ariko nihagira iyari yatsinzwe igatsinda, hazakinwa umukino wa gatatu wa nyuma.

 



Izindi nkuru wasoma

Police FC yerekanye imbaraga zidasanzwe yegukana igikombe cy’Inkera y’Abahizi

APR FC ikomeje kugorwa no kubona insinzi, Police FC iyitsinze 3-2

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni

Sinzi aho APR FC na Police FC zihagaze! - Afhamia Lotfi mu kiganiro n’itangazamakuru

Indwara yaramushegeshe cyane Avugwa ku mukinnyi w’igihanganjye wa Real Madrid



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-05-04 08:49:39 CAT
Yasuwe: 244


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Volleyball-APR-WVC-yihanije-bikomeye-cyane-Police-WVC.php