English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni

Mu bihe bya none, telefoni zigendanwa zabaye inshuti ya hafi ku bantu benshi, kugeza ubwo bamwe bazirarana munsi y’umusego cyangwa ku ruhande rw’igitanda. N’ubwo bamwe babifata nk’ibisanzwe, ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko kurara hafi ya telefoni bishobora kugira ingaruka ku buzima, cyane cyane ku buryo umuntu asinzira no ku buzima bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Buholandi no muri Noruveje ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 28 bwerekanye ko gukoresha telefoni mu buriri mbere yo gusinzira byongera ibyago byo kugira insomnia(kubura ibitotsi)  ku kigero cya 59% ndetse bikagabanya igihe cy’ibitotsi ho iminota 24 mu ijoro. Ibi biterwa ahanini n’urumuri rwa telefoni ruzwi nka blue light, ruziba imikorere ya melatonin, umusemburo utuma umuntu asinzira.

 

Mu Buhinde, ubushakashatsi ku banyeshuri ba kaminuza y’ubuganga bwerekanye ko abantu barara bafite telefoni hafi y’umusego bamaraga igihe gito mu byiciro by’ibitotsi byimbitse (deep sleep), bigatuma bazinduka bananiwe kandi ubwonko butaruruhutse neza. Uretse gutuma umuntu abura ibitotsi bihagije, kurara hafi ya telefoni bishobora guteza: Umuhangayiko no kuba imbata ya telefoni (nomophobia), Kudasinzira neza kubera amajwi, urumuri cyangwa vibration.

Nubwo ubushakashatsi bugaragaza ko imirasire ya telefoni (RF-EMF) idafite isano ikomeye n’ibibazo byo gusinzira ku kigero kinini, inzobere zisaba abantu kuyishyira kure byibura metero imwe kugeza kuri ebyiri, kuyizimya cyangwa kuyishyira muri Airplane Mode mbere yo kuryama.

Abashakashatsi basaba kandi kwirinda gukoresha telefoni iminota 30 kugeza kuri 60 mbere yo kuryama, no gukoresha isaha isanzwe aho gukoresha alarm ya telefoni. Ibi byongera amahirwe yo gusinzira neza no gukanguka wumva uruhutse.

Mu magambo make, telefoni ni igikoresho cy’ingirakamaro mu buzima bwacu bwa buri  munsi, ariko kurara tuyiyegereje bishobora kutugiraho ingaruka  mu buzima bwacu ku rugero rwo hejuru cyane iyo bibaye umuco nakamenyero.

Author: Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Uri mu byago bikomeye niba ukirara hafi ya telefoni

Abantu bafite abavandimwe ba hafi biyahuye nabo bafite ibyago byinshi byo kwiyahura

Teta Christa wabyaranye na Yago yamusezeye kuri telefoni

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Volleyball: APR WVC yihanije bikomeye cyane Police WVC



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-08-13 07:40:40 CAT
Yasuwe: 92


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Uri-mu-byago-bikomeye-niba-ukirara-hafi-ya-telefoni.php